LATEST NEWS
MU RWANDA
Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha bwa gisilikare kubyaha bumukurikiranyeho
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :636
By Admin

None tariki ya 13/1/2016 mu Rukiko rukuru rwa gisilikare, hasubukuwe urubanza rwa Col. Tom Byabagamba na bagenzi be. Uru rubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Col Tom Byabagamba, Rtd Brig. Gen Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho. Kuri uyu wa Kabiri Col Byabagamba yireguye ku cyaha cya kabiri cyo “gukora igikorwa kigamije gusebya leta kandi uri umuyobozi”.

Mu iburanisha riheruka, hireguraga Gen. Rusagara, ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Col Tom Byabagamba, icyaha yagikoze ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro.

Umutangabuhamya Col Chance Ndagano yavuze ko Col Byabagamba yabazaniye inkuru y’urupfu rwa Rtd Maj John Sengati, ariho yavugiyemo amagambo asebya Leta ayishinja urupfu rw’uyu musirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko gushinja leta urupfu rwa Maj Sengati kandi nta rukiko rwabigaragaje cyangwa ngo abe yarabikoreye iperereza, byari bigamije gusebya leta y’u Rwanda.

Umutangabuhamya Col David Bukenya, nawe ngo yiyumviye Col Tom avuga ko leta yahubutse mu kuzamura imisoro.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo yose kwari ugusebya igihugu.

Col Tom yavuze ko ibyo bamureze ari nabyo yireguye ku cyaha cyo gukwiza ibihuha, anavuga ko atari byo ahubwo ari ibyo bamwitirira.

Ubushinjacyaha ariko busobanura ko inyito y’ibyaha ibigaragaza ko bitandukanye n’ubwo byakozwe mu buryo bumwe, kandi ngo ibikorwa bimwe bishobora kubyara inyito z’ibyaha bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo yavuze byose umugambi yari afite ari uwo kwamamaza nkana ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ariko muri ibyo bikorwa byose hakabamo ibindi byaha, birimo ibyo ashinjwa ko yakoze kandi ari umuyobozi.

Col Byabagamba yavuze ko Ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso kuri icyo cyaha bukajya gutira, anyuzamo akoresha imvugo ikarishye yazamuye amarangamutima y’ubushinjacyaha, kugeza ubwo bwavuze ko bukomeje gutukwa butakomeza kuburana.

Col Byabagamba n’abamwunganira bahakanye ibyavuzwe ko yashinje leta ubwicanyi, bavuga ko icyaha kigira ugomba kukiryozwa ku buryo bitagombaga kwitirirwa leta muri rusange, bityo ngo ntibyahabwa agaciro.

Ikindi ngo kuba Col Byabagamba yaratangwagaho raporo ku buyobozi bukuru bw’igihugu ku buryo yitwaraga mu butumwa bw’amahoro, kandi ngo iyo aza kuba yaritwaraga nabi ntiyari kongererwa manda mu butumwa yarimo.

Col Byabagamba yasabye ko ubuhamya bwa Col Chance Ndagano buteshwa agaciro, nyuma yo kugaragaza ko yamuburanishije muri iyi dosiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko nyuma aza gusanga ari umutangabuhamya muri iki kirego kandi amushinja.

Me Albert wunganira Col Byabagamba, yavuze ko ubwo Umucamanza Col Chance Ndagano yafataga icyemezo cyo gufunga Col Byabagamba, yashingiye ku buhamya ubushinjacyaha bwaje kuvana mu idosiye, kandi ngo iyo aza kuba afite ubuhamya buzima ntiyagombaga gushingira ku buhamya budafite ishingiro.

Me Valery wunganira Col Byabagamba yavuze ko kubona Isi izumva Col Ndagano wabaye perezida w’iburanisha incuro eshatu, akagaruka atanga ubuhamya bushinja, bitesha icyizere ubucamanza bwa gisirikare muri rubanda, ndetse ngo uyu mucamanza n’umusirikare mukuru yataye amahame y’akazi ke.

Col. Tom Byabagamba

Col Tom Byabagamba kandi ashinjwa kuba yaranavuze ko Lt Joel Mutabazi yafunzwe azira ubusa ariko we akavuga ko yagize icyo amuvugaho bari mu nama yahuje aba colonel na ba jenerali, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, kandi ngo icyo gihe Mutabazi yari agifunze ataratoroka. Ibi nabyo Col Byabagamba yabihakanye.

Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza kuwa Gatanu tariki 15 Mutarama 2015, Rtd Brig Gen Frank Rusagara yiregura nawe ku cyaha cya kabiri.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...