LATEST NEWS
MU RWANDA
Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare
Publish Date: lundi 4 avril 2016
VISITS :3736
By Admin

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Tom Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mu isomwa ry’urubanza kandi, urukiko rwakatiye Rtd Brig Gen Kanyambo Frank Rusagara gufungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije aba bombi ko bakwije nkana ibihuha bagomesha rubanda babangisha ubutegetsi buriho.

Ibyo bikaba bikoze icyaha cyo kugerageza guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Urukiko rwasanze ibyo abatangabuhamya bavuze bumvanye Col Byabagamba na muramu we Rtd Brig Gen Rusagara bifite ishingiro kuko ntacyagaragaje ko babihimbye.

Muri ayo magambo, Col Byabagamba harimo ko yashinje leta y’u Rwanda ubwicanyi.

Naho Rusagara we akagaragaza ko ubutegetsi buriho mu Rwanda nta ngufu, bunahubuka mu gufata ibyemezo.

Banahamijwe kandi icyaha cyo gusebya Leta ari abayobozi.

Col Byabagamba yanahamijwe gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

(Rtd) Brig Gen Frank Rusagara we yanahamijwe icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Col. Tom Byabagamba, Brig Gen. Frank Rusagara na Rtd Sgt Francois Kabayiza

Rtd Sgt Francois Kabayiza yagizwe umwere ku kuba icyitso cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ahamywa guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha. Yahanishijwe gufungwa imyaka 5.

IBITEKEREZO
Maria Gorethy Munyana

Byabagamba yakoze bibi byinshi nabyishure,baca umugani ngo ukora ibibi ukabisanga imbere.

birababaje kuba abantu nkaba bakoreye igihugu bizwi , babaho cg bashinjwa gutya biteye isoni twikosore naho ubundi ntaho tuva cg.tugana ndibaza ko ntabyo bakoze !,uko basa ntibashobora , nyamuna mwibuke.inzira twaciye ntazibana ntizikome amahembe munafunganye nabahekuye urwanda !, urwango mubavuka nabareba sibyiza !, ntabyera ngo de ,twese wasanga tutanyuzwee !,uri kumugati afite imbaraga zishinja cg zitanga buhamya.nokuba mwiza ese wowe nibikugeraho mugiye kumarana., izo mfura ntizakora ibyo murebe ababasesereza.bagatuma mumarana ,.mwibuke.urugano , imvura mwacanyemo izuba maze ubare imyaka 21 bbirababaje


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...