LATEST NEWS
MU RWANDA
Col Emmanuel Ndahiro ari muba Ofisiye 10 bazamuwe ku ipeti rya Brigadier General
Publish Date: mercredi 9 décembre 2015
VISITS :4432
By Admin

Amakuru ava muri RDF aravuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 5000 muri bo harimo Col. Emmanuel Ndahiro wabaye umuyobozi wa NSS igihe kinini, akaza kuhava agirwa Director of Records and History muri RDF. Ubu akaba yaragizwe Umuyobozi mushya w’ibitaro bya Gisilikare i Kanombe ( Kanombe Military Hospital) asimbuye Col. Ben Karenzi.

Col. Emmanuel Ndahiro

Mubazamuwe muntera kandi harimo umwe mu bahoze mu ngabo za EX. FAR akaba yari umwe mu barinda Perezida Habyalimana, uwo ni Koloneli Evariste Murenzi yahawe ipeti rya Jenerali de Brigade.

Koloneli Evariste Murenzi

Evariste Murenzi yari muri Promotion ya 23 y’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) yasohotse mu 1986, yabaye mu mitwe ya gisirikare itandukanye irimo Bataillon Paracommando, na Bataillon Garde Présidentielle.

Mu 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana i Dar es Salaam, nyuma yo gufata ubutegetsi kwa FPR yahungiye muri Congo, aba mu mutwe wa FDLR aza gutahuka mu gihe cya Gen Rwarakabije na Gen Ngendahimana.

Mu ngabo za RDF yahawe imyanya itandukanye irimo ubuyobozi bwa Brigade ya 201 ndetse yoherejwe no mu gihugu cya Centrafrika.

Hazamuwe mu ntera abasirikare 5726 muri bo 10 bahabwa ipeti rya Brigadier General, 46 bahabwa ipeti rya Colonel naho 182 bagirwa ba Lieutenant Colonel.

Abahawe ipeti rya Brigadier General

(1) Col John Gashaija Bagirigomwa

(2) Col Emmanuel Ndahiro

(3) Col Denis Rutaha

(4) Col Ephrem Rurangwa

(5) Col Eugene Nkubito

(6) Col Jean Damascene Sekamana

(7) Col Chris Murari

(8) Col Didas Ndahiro

(9) Col Firmin Bayingana

(10) Col Evariste Murenzi

b. 46 bari ba Lieutenant Colonel bagizwe ba Colonel

c. 182 bari ba Major bagizwe ba Lieutenant Colonel

d. 685 bari ba Captain bagizwe ba Major

e. 1018 bari ba Lieutenant bagizwe ba Captain

f. Bane bari bafite ipeti rya Second Lieutenants bagizwe ba Captain

g. Batatu bari abaganga (Medical Doctors) bahawe ipeti rya Captain

h. Babiri bari bafite ipeti rya Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant

j. Barindwi bari bafite ipeti rya Sergeant Major bahawe ipeti rya to Warrant Officer Two

k. 39 bari ba Staff Sergeants bagizwe ba Sergeant Major

l. Umwe wari Sergeant yagizwe Sergeant Major

m. 20 bari bafite ipeti rya Sergeant bahawe ipeti rya Staff Sergeant

n. 272 bari bafite ipeti rya Corporal bagizwe ba Sergeant

o. 3437 bari bafite ipeti rya Private bagizwe ba Corporal

N’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rishyizweho umukono n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Emmanuel

Ariko wowe Maho,urumva bakura umuntu kuri private bakamugira General ?, muri iki gihe nti dukeneye politike y'iringaniza mbonereho gusaba urubyiruko rwose rwize kandi rufite ubuzima buzira umuze kwitabira kujya mu Gisirikare kandi bahora bahamagarwa amatangazo ajya anyura mubitangaza makuru kandi ikindi Mahoro ukwiriye kumenya ntawinjizwa igisirikare ku gahato.

mahoro

impamvu uvuze kuri murenzi iragaragara turayibona ! nta balance y amako tugikeneye kubona muri leta y ubumwe di ! Kandi ibishatse umuntu yagusaba kujanisha abahutu n abatutsi muri aba brigadier general, ngira ngo niyi nkuru wahita uyisiba !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...