LATEST NEWS
New section No17
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye
Publish Date: vendredi 14 octobre 2016
VISITS :9216
By Admin

Amakuru y’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire wari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi , yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Amakuru ageze kuri Rushyashya muri iki gitondo, ni uko Nyandwi yari amaze iminsi atajya ku kazi nyuma yo kumva atameze neza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo yagiye kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Fayscal ari ho yapfiriye.

Nyandwi waminuje mu by’ubuhinzi bwo kubungabunga umusaruro yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho tariki 22 Ugushyingo 2002, nyuma yo gukora imirimo ikomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu n’inzego z’ibanze.

Nyakwigendera Depite Nyandwi Desire

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kugeza muri Gashyantare mu 1999.

Mu gihe cy’intambara cy’abiyise Abacengezi yashegeshe Amajyaruguru n’Uburengerezuba ndetse n’ibice by’icyahoze ari Gitarama yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi.

Abo bacengezi bigeze kumugera amajanja bashaka kumwica bamutegeye ahitwa ku Kivumu ubu mu Karere ka Muhanga ku bw’amahirwe ararusimbuka ariko bahitana umushoferi we.

Kuva muri Werurwe 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini kugeza muri Kanama 2003.

Mu Ukwakira 2003 yongeraga kwinjira mu nteko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba yari akiri umudepite.

Nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana afite imyaka 62, asize abana babiri.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
mahwi

Ntakuri mbonye aha ni icyuka gusa no gupapira. Genda rushyashya apuuuuuuu uraka !!!! ntakigendacyanyu babasubize mw'ishuri mwigiye musi y'igiti

Piki

Yewe weeeee.....mbega ukuri ngo urakutubwira neza sha ahantu wigiye bazaguhe indi diplome kuko uravunika cyane.

nsengiyumva

nyandwi niyitahire ,tuzahora tumwibuka.byumwihariko tuzamwibukira kuba harashyizweho itegeko rirengera abahohoterwa n'inyamaswa .NDEGO ubu iratekanye kubwe na komisiyo yarayoboye ! mugikorwa cyo kuvugira abaturiye park

nkunda

Ukuri muvuze nukuhe ubwo ? kuba atarajyaga kukazi nibyo mwita ukuri kurupfu rwe.

kizima

YOO,Imana imwakire mu bayo RIP

kizima

YOO,Imana imwakire mu bayo RIP


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...