LATEST NEWS
MU RWANDA
Gasabo : Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 17 mai 2016
VISITS :82
By Admin

Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bagera kuri 500 bo mu karere ka Gasabo basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha.

Ibi babisabwe ku itariki 14 Gicurasi mu nama bagiranye n’ushinzwe abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Gasabo, Ntaganzwa Jean Marie Vianney, akaba yari afatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere , Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa.

Ababisabwe ni abashinzwe umutekano, amarondo n’amakuru mu midugudu igize aka karere, bakaba biyongeraho abakuriye urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) muri aka karere.

Mu ijambo rye, Ntaganzwa yabwiye abo bagize izi nzego ati :"Mukwiye gufatanya kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko muhanahana amakuru ku gihe hagati yanyu ubwanyu no hagati yanyu n’izindi nzego yatuma gikumirwa ndetse hakabaho no gufata abamaze kugikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora."

Yabasabye gukurikirana ko amarondo akorwa neza, no kuzuza neza amakaye y’umudugudu kugira ngo babashe gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu.

Ntaganzwa yababwiye kujya kandi bakangurira abatuye mu midugudu yabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati :"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubishakira umuti urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose."

IP Nzabonimpa yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kurwanya ubucuruzi bwabyo, kubinywa no kubitunda.

Yababwiye kandi gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana nko kubavana mu ishuri, n’ibindi.

IP Nzabonimpa yakomeje abwira abo bagize izi nzego ati :"Murasabwa kuba intangarugero mu byo mukora byose kugira ngo inama mugira abatuye mu midugudu yanyu zikurikizwe."

Yabasabye kwirinda ruswa agira ati :"Idindiza iterambere. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abayisaba, abayakira, n’abayitanga."

Yababwiye kujya bakangurira abatuye mu midugudu yabo kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko , kandi batanga amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

RNP

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

Buri mutura Rwanda wese afire inshingano zo gukumira ibyaha bitaraba ahoatuye kuko iyo bibaye nawe bimugiraho ingaruka kdi tukagira umuco WO gutangira amakuru Ku gihe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze...

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...