LATEST NEWS
New section No17
Gasabo : Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :233
By Admin

​Abaturage b’umurenge wa Gisozi babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo biyujurije Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu murenge wabo ; ikaba yamuritswe kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi.

Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda iyo nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru aherekejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana,

Mu bandi bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda ; umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa ; hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ba Gasabo n’ab’Umujyi wa Kigali.

Iyi nyubako izakoreramo Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yamuritswe igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi Sitasiyo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, ashima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite aho yagize ati :” Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangaje imbere ubufatanye bw’inzego twahitiwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Iyo miyoborere myiza niyo ituma tugera ku bikorwa nk’ibi kuko hari abandi batabishobora.”

Yakomeje agira ati : “Inzego z’ibanze nizo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko ntacyo zageraho nta mutekano. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bworoshya ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda. Ubufatanye nizo mbaraga kandi n’ibindi bitari ibi bizagerwaho, ibi bibe urugero no ku yindi mirenge.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ntacyo umuntu cyangwa urwego runaka rushobora kugeraho mu gihe ari nyamwigendaho. Yabijeje ko nibakomeza ubu bufatanye hirindwa icyabuhungabanya bazagera no ku bindi biruta ibyagezweho, cyane ko n’ubuyobozi buzakomeza kubatera ingabo mu bitugu.

Yarangije agira ati :” Mwe nk’abapolisi, abaturage babategerejeho umurimo unoze.”

​IGP Gasana yashimiye abaturage ba Gisozi, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ku gikorwa cyiza bakoze.

Yagize ati :” Ibiro by’umurenge biri kumwe na sitasiyo ya Polisi, ni ikintu kiza kizoroshya ubufatanye no kwihuta mu gukumira ibyaha no gutabara aho bikenewe.”

IGP Gasana yagize ati :”Ubuhamya dutanga uyu munsi bushingiye kuri gahunda y’umutekano n’iterambere. Hagati ya Polisi n’abaturage harangwa ubufatanye bushingiye ku gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yagize ati :” Iterambere n’umutekano ntibyagerwaho nta bufatanye, tuzakomeza gutera imbere mu bushobozi buhari kandi tugera kubyo twifuza kugeraho.”.

Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire mu ijambo rye, yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka iyi Sitasiyo ya Polisi cyavutse nyuma y’aho abaturage ba Gisozi bifashishaga Sitasiyo ya Kinyinya kandi hari kure.

Niragire yagize ati :” N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”

Mu karere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 15, Gisozi niyo yonyine itagiraga sitasiyo ya Polisi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa we, yavuze ko akarere ayobora, imirenge n’abaturage bazakomeza gufatanya ngo n’izindi Sitasiyo za Polisi zo muri ako karere zuzuze ibyangombwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...