LATEST NEWS
New section No17
Gasabo : Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora
Publish Date: jeudi 15 décembre 2016
VISITS :805
By Admin

Uwitwa Nkundimana Daniel w’imyaka 27 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu karere ka Gasabo, aho akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo ya Leta adakora ndetse adafitiye ububasha.

Yafashwe tariki ya 13 Ukuboza mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Asobanurira itangazamakuru ibyerekeranye n’uyu ukekwaho ibyaha, Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Ngondo ; Umuyobozi wungirije w’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, aho ashinzwe kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa Leta yagize ati :” Nkundimana twari tumaze iminsi tumushakisha kubera gutekera imitwe abaturage akabatwara amafaranga yabo akoresheje amayeri atandukanye.

Ni ku nshuro ya kabiri tumufata. Ubwa mbere hari mu mwaka ushize wa 2015, twamufashe yiyita umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo aho yabeshyaga abaturage ko abakemurira ibibazo, akabasaba ko bamuha amafaranga runaka. Icyo gihe twaramufashe tumushyikiriza inzego zibishinzwe ahabwa igihano kingana n’umwaka”.

CSP Ngondo akomeza avuga ko uyu mwaka akimara gufungurwa atisubiyeho ngo areke ibi byaha, ko ahubwo yakomeje kubikora. Yagize ati :” kuri iyi nshuro twamufashe yarigize umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi aho yaryaga amafaranga y’abaturage ababeshya ko azabakemurira ibibazo mbese ko azabafasha kurenganurwa”.

CSP Ngondo yavuze ko Nkundimana yajyaga mu rukiko yigize umuturage usanzwe noneho akumva impande ebyiri ziburana. Iyo byarangiraga yakurikiranaga neza uruhande rumwe ashakaho inyungu maze akamenya aho batuye ni ukuvuga umudugudu, akagari n’umurenge.

Nk’uko CSP Ngondo akomeza abivuga, ngo Nkundimana kuko yabaga azi ibibazo by’abo baturage, nyuma yababeshyaga ko ari umuyobozi wa Polisi mu karere, ubundi Perezida w’urukiko ndetse n’Umukozi wo ku rwego rw’Umuvunyi ; akaba yariyitiriraga umukozi w’izi nzego agashuka abaturage ko azabakemurira ibibazo, kuko kubera amayeri yakoreshaga yavuzwe hejuru, yabaga azi ibibazo byerekeranye n’imanza hagati y’abaturage cyangwa se n’ibindi bibazo bafitanye.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa no kugaruza umutungo wa Leta mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Nkundimana yari afite amakarita (sim cards) 22 atandukanye yifashishaga mu guhamagara abaturage abatekera imitwe.

Yagiriye inama abaturage yo kujya batanga amakuru hakiri kare y’abatekamutwe bashuka abaturage ndetse bababeshya rimwe na rimwe ko batsindiye ibintu runaka kujya babimenyesha Polisi n’izindi nzego. Aramutse ahamwe n’ibyaha, yahanishwa ingingo ya 318 na 616 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itatu cyangwa itanu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...