LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : Abaturage barishimira uko ubuyobozi bubakemurira ibibazo
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :117
By Admin

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barishimira uko bayobowe n’uburyo ubuyobozi bw’ akarere bubegera bubakemurira ibibazo bitandukanye baba bafite.

Ibi babitangaje mu itangizwa ry’ ukwezi kw’imiyoborere myiza ubwo abayobozi batandukanye basuraga imirenge n’utugari bigize akarere ka Gatsibo.

Ku rwego rw’ akarere, ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangirijwe mu murenge wa Ngarama akagari ka karambi aho abaturage bashimiye ubuyobozi bw’ akarere uburyo babitaho babakemurira ibibazo baba bafite.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagarutse ku kamaro ku kwezi kw’imiyoborere myiza Igihugu cyashyizeho avuga ko ari uburyo bwo kwegera abaturage hakemurwa ibibazo baba bafite ndetse n’ibindi biba byarananiranye.

Uyu muyobozi w’ akarere anavuga ko uretse no gukemurirwa ibibazo, abaturage bagezwaho na gahunda za leta zitandukanye, akaba asaba ubuyobozi bw’imirenge n’utugari gukomeza kwegera abo bayobora kugira ngo bumve icyo abaturage bifuza kuri leta n’icyo leta ibifuzaho.

Abaturage b’Umurenge wa Ngarama akagari ka karambi bagaragarije ubuyobozi ibibazo bafite birimo icy’umuriro w’amashanyarazi, umuhanda n’ibindi, maze bihabwa umurongo n’ubuyobozi bw’ akarere ndetse ibindi bikemukira aho.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...