LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : Abaturage bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu rikorwa
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :46
By Admin

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 18 Ugushyingo 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, yagiranye inama n’abaturage basaga 300 bo mu kagari ka Mugera, umurenge wa Gatsibo, wo muri aka karere, ibasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa kandi ibakangurira kugira uruhare mu kurirwanya.

Ubu bumenyi babuhawe na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Rwakayiro yatangiye abwira abo baturage ko n’ubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Yabibabwiye agira ati "abo bantu baza bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bajyana, nyamara ibigaragara nko kugira neza biba byihishe inyuma imigambi mibisha yo kujya kubacuruza."

Yakomeje ababwira ati "Babizeza kubaha cyangwa kubashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga. Iyo babagejejeyo, babambura ibibaranga byose, bakabafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato ndetse y’ingufu kandi nta gihembo, ubundi bakabacuruza mu busambanyi."

IP Rwakayiro yabajije abo baturage ati "Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza biriya bitangaza nawe ukemera ! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."

Na none yabigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, haba ku wabinyoye ndetse no ku bandi kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko abakorera abitewe nabyo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga.

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyo nama ko ibiyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , bityo abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababikora kugira ngo bafatwe.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Abaturagye ba Gatsibo turashimira RNP Kuba yatugejejeho iburyo igurishwa ryabantu nokubyirinda bikorwa. Twagyaga tubyunva ariko tutarabisobanukirwa none police yacu yabitugejejeho. Natwe ntabwo tuzabatenguha. Tuzabirwanya ndetse tugize naho tubona babikora dutange amakulu neza kandi kugihe kuburyo ntawaducika. Gahoreho police yacu.

rucogoza

Turashimira police kuba iza ikatwegera ibyo tutazi bakadusobanurira bityo tukarwanya cyanwa tukicungira umutekano dushingiye ku bumenyi bw'izewe, Courage Police yacu twamaze gusobanukirwa ko mutakicungira umutekano cyangwa ngo mu rwanye abanyabyaha no gukumira ibyaha mwenyine.

rucogoza

Turashimira police kuba iza ikatwegera ibyo tutazi bakadusobanurira bityo tukarwanya cyanwa tukicungira umutekano dushingiye ku bumenyi bw'izewe, Courage Police yacu twamaze gusobanukirwa ko mutakicungira umutekano cyangwa ngo mu rwanye abanyabyaha no gukumira ibyaha mwenyine.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...