LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 9 août 2016
VISITS :102
By Admin

Ubu butumwa bwahawe abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu bose hamwe uko ari 195 bo mu karere ka Gatsibo tariki ya 7 Kanama 2016 mu murenge wa Kiramuruzi, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ndetse n’abayisilamu mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, kubungabunga umutekano ndetse n’isuku. Yakomeje asaba abo bakuriye imisigiti y’abayisilamu gukomeza kwitabira gahunda za leta zinyuranye, kumenya no kugira uruhare muri gahunda y’imihigo y’aka karere, bakayikangurira buri mu iyisilamu wese, bityo bigatuma abaturage bose b’aka karere barushaho kwiteza imbere muri byose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera, we yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi, bakagira uruhare mu gukumira ibyaha, bageza amakuru vuba kuri Polisi n’izindi nzego y’icyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.

Yakomeje aganira nabo ku bantu bakoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bihungabanya umutekano hamwe na hamwe mu bihugu byo ku isi, bityo abasaba ko bagira uruhare mu kubyamagana no gukumira ko hari abagerageza kubikora hano mu gihugu cyacu cyane cyane bamenyesha Polisi n’izindi nzego.

Umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’i Burasirazuba Sheikh Djumaine Kamanzi, yavuze ko imibanire y’abagize idini ya Isilamu n’ubuyobozi bw’ibanze muri aka karere ndetse n’abandi baturage muri rusange yifashe neza. Yagize ati :” Twatanze amafaranga miliyoni 6 y’u Rwanda nk’inkunga yo gufasha abatishoboye y’ubwisungane mu kwivuza”. Yakomeje avuga ko buri muyobozi w’umusigiti yasabwe kugira uruhare mu bikorwa byose by’imihigo y’akarere bigamije iterambere ry’abaturage.

Inama yasojwe abakuriye imisigiti y’abayisilamu mu karere biyemeje kuzagirana inama n’urubyiruko rwabayisilamu mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, bakabakangurira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo abashobora gukoresha izina ry’idini yabo mu bikorwa bibi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...