LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : MINALOC yasabye inzego zibanze gutanga amakuru
Publish Date: mardi 10 novembre 2015
VISITS :207
By Admin

Inzego zibanze mu karere ka Gatsibo zirasabwa kujya zitanga amakuru kugira abaturage bajye bamenya gahunda zigezweho. Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Egide Rugamba, yasabye inzego zibanze kujya ziha amakuru abanyamakuru.

Ibi umuyobozi mukuru muri MINALOC, Egide Rugamba, yabisabye inzego zitandukanye ubwo yari mu mwiherero w’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo wamaze iminsi itatu ubera i Gabiro.


Uhereye ibumoso hicaye Umuyobozi mukuru muri MINALOC Egide Rugamba na Wilson Rutayisire Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gatsibo.

Nyuma y’aho hagaragarijwe ko hari ikibazo cy’abayobozi bamwe badatanga amakuru, Rugamba yavuze ko buri muyobozi wese akwiye gutanga amakuru ku rwego rumuri hejuru ndetse n’abanyamakuru nabo akayabaha hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire.

Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yaza kubaza amakuru y’aho umuyobozi ashinzwe kuyobora n’ay’abo ayobora bangana kuriya, afite inshingano zikomeye, narangiza abe nk’ikiragi ntatange amakuru.

Yagize ati “Gahunda ya ceceka ntabwo ari yo mujye mutanga amakuru, aho bitagenda neza bigaragare hanyuma bikosorwe. Amakuru agenewe abanyamakuru ndetse n’abaturage bose muri rusange.

Ikindi kandi umuyobozi utamenya ibibera aho aba, agaceceka abibona, wamubaza uti ibi urabizi ? ngo oya, uwo aba ari we mwanzi wa mbere w’igihugu.”


Inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano.

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko mu gihe hari abayobozi badakora inshingano zabo neza, wabasaba amakuru bakigira ba ntibindeba cyangwa ngo ntibabimenye, ngo ni bo basubiza inyuma igihugu.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Egide Rugamba, asaba abayobozi b’ubutugari n’imirenge bavugwaho ruswa ko bakwiye kubireka.

Ashimangira ko abayobozi b’ ubutugari n’ab’imirenge bakwiye kumenya amakuru y’ibibera aho bakorera, kuko ibihabera ni bo babibazwa.

Yongeraho ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagomba kugenzura bakamenya ibyo abafatanyabikorwa bakora ikindi kandi abo bayobozi bombi bose bagomba kubahana no gukorana.

Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Gatsibo Wilson Rutayisire, yagarutse ku bayobozi badatanga amakauru akavuga ko hari ibintu bitagenda neza abo bayobozi baba badashaka ko bijya hanze.

Yagize ati “Iyo udatanga amakuru hari ibyo uba uhisha udashaka ko bijya hanze.” Akomeza avuga ko amakuru ahawe abanyamakuru agera ku baturage mu buryo bwihuse.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...