LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : Umubyeyi yagwiriwe n’ikirombe ahasiga ubuzima
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :184
By Admin

Nyirambarushimana Didacienne w’imyaka 35 wari utuye mu mudugdu wa Rushenyi mu kagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba, yagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nkuko bitangazwa n’abaturanyi be.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye RUSHYASHYA ko ikirombe cyamugwiriye yari agiye gucukura amabuye y’agaciro. undi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ahacukurwa amabuye y’agaciro mu murenge wa Remera mu kagari ka Rwarenga, avuga ko n’abana usanga babyinjiramo bagiye gushaka amabuye ya colta.

Umwe mu baturage wavuganye na RUSHYASHYA, yavuze ko ahacukurwa amabuye y’agaciro buri wese ushatse ajya kuhacukura kuko ngo umushinga wa LOCA wahakoreraga utakihakorera, bigatuma uwo ari we wese ajya kuhashakira amaramuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Ndayisenga Claude, yahamije ko nyakwigendera yagwiriwe n’ikirombe yaragiye gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati "Ikirombe cyamugwiriye yaragiye gucukura amabuye y’agaciro. Ubusanzwe ubucukuzi bw’amabuye busa n’ubwagenewe abagabo ariko n’abagore barabishoboye ari na yo mpamvu Nyirambarushimana na we yari yagiye kuyacukura."

Akomeza asaba abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu murenge wa Remera, ko bakwirinda kujyayo. Ati "Ndabasaba kwirinda kujya mu birombe kuko igihe cy’imvura ubutaka buba bworoshye bityo bakwinjira mu bisimu bakaba bahasiga ubuzima."

Yongeraho ko bakwiye kureka ubucukuzi bwa gakondo ahubwo bagakoresha uburyo bugezweho bwa kijyambere cyangwa hagakoreshwa n’ubucukuzi bukoranye ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’umurenge bwatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wahise ugezwa ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma. Nyirambarushimana Didacienne asize abana 4.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...