LATEST NEWS
New section No17
Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa
Publish Date: lundi 3 octobre 2016
VISITS :1519
By Admin

Umupolisi wo kuri Sitasiyo ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo yarashe bagenzi be batatu, umwe muri bo ahita apfa, mu ma saa 4:00 zo kuri iki Cyumweru.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko nyuma yo kurasa bagenzi be, uwo mupolisi na we yahise araswa, arakomereka, kugira ngo adakomeza kurasa abandi.

Polisi yifatanyije n’imiryango y’abagiriye ibyago muri iri sanganya, ikaba inavuga ko yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyihishe inyuma y’iki gikorwa.

Polisi kuri Twitter, yavuze ko umupolisi warashe bagenzi be yasaga n’ufite ikibazo mu mutwe.

Muri Gicurasi 2016 Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, mu Karere ka Musanze, CIP Mugabo Jean Bosco, yivuganwe n’umupolisi yayoboraga witwa AIP Richard Kabandize, uyu na we ahita araswa arapfa.

Icyo gihe Polisi yasobanuye ko AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari na bwo yakomerekeje Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert.

Muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi baratabaye maze mu gihe yarasaga na we baramurasa ahasiga ubuzima.

CSP Celestin Twahirwa

IBITEKEREZO
Mike

Tuzirikane ko nta muryango ubura ikigoryi. Hagati aho twihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe ba Nyakwigendera ndetse n’abakomeretse, ariko na none sinabura kuvuka ko iki ari igikorwa cy’ubugwari n’ubwo iperereza ritararangira.Ibyabaye birababaje ; ariko na none nta gikuba cyacitse.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...