LATEST NEWS
New section No17
Gicumbi : Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe
Publish Date: mercredi 4 mai 2016
VISITS :222
By Admin

Ku itariki 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagiranye inama n’abamotari barenga 100 bakorera mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, ibasobanurira akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.

Ibyo babibwiwe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Yababwiye ati :"Gutangira amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru."

IP Kayonga yakomeje ababwira ati :" Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kugira amakenga buri gihe kugira ngo hato mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi nihagira uwo mubikekaho, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe."

Ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere, IP Eugene Niyonzima yasabye abo bamotari gukurikiza amategeko agenga umwuga wabo harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagatsimbura ari uko umugenzi na we amaze kuyambara.

Yababwiye ati :"Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange. Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Ibi bisobanuye ko namwe ishobora kubakomeretsa cyangwa se ikanabahitana."

Umwe muri abo bamotari witwa Habineza Innocent, mu izina rya bagenzi be, yagize ati :"Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora umwuga wacu nta nkomyi. Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha ubwacu, kandi duha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ibikumira no gufata abamaze kubikora."

Yavuze ko namenya ko umuntu atwaye kuri moto, ndetse n’undi uwo ari we wese afite ibintu bitemewe, cyangwa agiye gukora ibinyuranije n’amategeko azahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zikorana na yo.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Twese twirinde ibyaha kandi dutange amakuru ku gihe y'abantu babikoze ndetse n'abafite imigambi yo kubikora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...