LATEST NEWS
New section No17
Gicumbi : Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo
Publish Date: jeudi 20 octobre 2016
VISITS :436
By Admin

Ubukangurambaga bwahariwe kwigisha abantu batandukanye kubahiriza amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo bwatangiwe mu karere ka Gicumbi , aho abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka ku wa 19 Ukwakira 2016 .

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba ejo yaraganiriye n’abanyeshuri 363 bo mu Rwunge rw’amashuri Inyange Byumba(GS Inyange Byumba) hamwe n’abarimu babo ndetse n’abayobozi b’ishuri.

Uku kubahiriza amategeko y’umuhanda babyigishijwe na Inspector of Police(IP) Eugene Niyonzima ,akaba ahagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gicumbi.

Yabwiye abo banyeshuri ati” iyo umuntu yambuka umuhanda areba impande zombi icyarimwe. Areba ibimenyetso (amatara aho ari) bitanga uburenganzira akabyubahiriza”. Nyuma yo kwigisha abanyeshuri ayo mategeko y’umuhanda, beretswe uko bakwambuka n’aho bambukira.

Yababwiye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.

IP Niyonzima yongeyeho ati,"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange. Ni yo mpanvu buri wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kugirango yirinde gukora cyangwa guteza impanuka, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu uyarenzeho cyangwa ushaka kubikora."

Yagize ati," Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa buri wese aramutse yubahirije amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda."

Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze, bityo bakabona kwambuka.

Yibukije abakoresha umuhanda muri rusange kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda. Izo nimero akaba ari : 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).

RNP

IBITEKEREZO
uwimana

icyo gikorwa nikigere no mu rutsiro kuko twenda kubona umuhanda wa kaburimbo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...