LATEST NEWS
New section No17
Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati : “Eeeh ! Waba uretse gato.”
Publish Date: vendredi 25 novembre 2016
VISITS :3061
By Admin

Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, yeguye ku kazi ke ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Byiringiro isaba ‘guhagarika akazi’.

Meya Mudaheranwa yagize ati “Yanditse[Byiringiro] asaba guhagarika akazi ; yahagaritse akazi ku mpamvu z’uko ngo agiye gukomeza amasomo.”

Nyir’ubwite, Byiringiro Fidele, asabwe n’umunyamakuru kugira icyo avuga ku bwegure bwe, mu magambo make yagize ati “Eeeh ! Waba uretse gato.” ubundi ahita akupa telefoni ye igendanwa.

Gitifu Byiringiro yavugwagaho ibibazo mu mitangire y’amasoko no ‘gusiragiza’ ba rwiyemezamirimo baba baratsindiye amasoko atandukanye mu Karere ka Gicumbi.

Byiringiro Fidele

IBITEKEREZO
ISSA

BIRAGOYE'NTIWARAGIRA IZO UDAKAMA KURYARUSWA NGENDUMVANTAMUSEKA ! KANDI'HARINIGIHE'YUMVA UMUSHAHARA ABONA UDAHAGIJE 'AKAJYAKWIKORERA. GUSANTITUGAKUNDEGUSEBYA UMUNTU. NAJYEMUZANSURE'MBABWIRE IBYONKORA 0786458790 0725488231 0723520091 MUZAMPAMAGAREMURIBESHIMBAJYEZEHO,IBYONKORA

Bazigaga

Mumunenge ikindi ! Uyu wanditse ngo Fidel ni umuswa ashobora kuba avuga umuntu atazi. Ibyo kurya ruswa no gusiragiza ba rwiyemezamirimo ,ubwirasi, amatiku n'inzangano sinamushinjura ariko Fidel ni umuhanga. N'utemera urukwavu basi age anemera ko ruzi kwiruka.

Kamanzi

Igisambo, umwirasi,umuswa, umunyamatiku, n'ibindi bibi byose nibyo byaranze Fidel. Agiye ahemukiye benshi cyane cyane ba Gitifu b'imirenge bagenzi be. Imana ihora ihoze kandi ngo ntagahora gahanze ! Nagende abone ko nawe ari nk'abandi !

Abuba

Uwarutsiro nawe agende

john

uyu yayogoje Gicumbi !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...