LATEST NEWS
MU RWANDA
GICUMBI : Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe
Publish Date: vendredi 12 août 2016
VISITS :566
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, yataye muri yombi umusore washakishwaga akekwaho kwica nyina, ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke muntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu musore witwa Niyokwizera Emmanuel wari uzwi cyane ku izina rya Kwizera w’imyaka 24, yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Gihembe aho bigaragara ko yari yihishe.

Akaba akekwa we na murumuna we witwa Tuyisabe Abel kwica umubyeyi wabo w’imyaka 45 mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 7 Kanama, kubera amakimbirane ashingiye ku masambu. Migihe murumuna we yahise afatwa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama.

Uyu nyakwigendera hari hashize imyaka 5 yaratandukanye n’umugabo we kubera ubwumvikane bucye, asubira iwabo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke aho yari yarajyanye n’abana 2 mu bana 5 bari bafitanye.

Bivugwa ko uyu mugore amaze gusubira iwabo, Se w’aba bana nawe yabataye akajya gushaka undi mugore mu karere ka Nyagatare, Niyokwizera nawe akajya gushakira ubuzima i Kigali, naho Tuyisabe agasigara wenyine mu nzu ya Se.

Mbere y’uko ubu bwicanyi buba, Niyokwizera akaba yari amaze nk’ibyumweru 2 yaraje gusura nyina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ati :”Ageze aho nyina yabaga, Niyokwizera yamusabye amafaranga ibihumbi 400 ngo byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nyina arayabura, amusaba ko yagurisha umurima ngo ayo mafaranga aboneke, nyina nabyo arabyanga.”

Yakomeje avuga ati :”Kuri uwo munsi aya mahano yabereyeho, Niyokwizera yabeshye nyina ko asubiye i Kigali, ariko bikaba bikekwa ko yagumye hafi aho kugeza nijoro ubwo yagarutse akinjira mu nzu akica nyina, bikaba bikekwa ko yabifashijwemo n’uyu murumuna we nawe uwo munsi wari waraye kwa nyina.”

Mu gitondo cy’uwo munsi ubu bwicanyi bwabereyeho, Niyokwizera yagombaga kwitaba inzego z’ibanze, aho yaregwaga kurwanira mu kabari, ariko icyo gihe ntiyagaragaye.

Ubu bwicanyi bwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama, ubwo abaturage babazaga Tuyisabe aho nyina ari, nawe akavuga ko yasanze nyina yishwe n’abantu atazi.

ACP Twahirwa yavuze kandi ati :”Nyuma y’uru rupfu rubabaje, Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ku bw’amahirwe umusore w’aho Niyokwizera yari yihishe mu nkambi ya Gihembe wari uri gusoma ikinyamakuru, abonamo ko uyu musore ashakishwa, ahita abimenyesha Polisi imuta muri yombi.”

Niyokwizera Emmanuel

Yashimiye uyu musore kubera iki “gikorwa cy’ubutwari”, anasaba abaturage muri rusange ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi, bagatanga amakuru y’imiryango ibanye mu makimbirane kugirango yegerwe, hagamijwe kwirinda ko havamo urugomo n’ubwicanyi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...