LATEST NEWS
MU RWANDA
Gisagara : Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Publish Date: lundi 5 septembre 2016
VISITS :243
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yakanguriye abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu murenge wa Mugombwa, muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Ibi babikanguriwe ku ya 2 Nzeri na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gisagara.

Mu butumwa yabagejejeho, IP Uwambaye yababwiye ati :"Kwishora mu biyobyabwenge ni icyaha kandi uretse n’ibyo bigira ingaruka ku buzima n’imibereho muri rusange. Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda bitewe no kubinywa ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina no kureka ishuri."

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ko bimutera uburwayi butandukanye.

IP Uwambaye yakomeje abwira abo banyeshuri ati :"Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu n’igihugu muri rusange. Ibyo ntimwabigeraho mwishora mu biyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’ibindi. Mukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yagize kandi ati :"Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ububi bwabyo, kandi mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha."

IP Uwambaye yabasabye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha ; ndetse abasobanurira akamaro kayo agira ati :"Abayagize bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha ; haba mu ishuri ryabo, mu gace riherereyemo ; ndetse n’iwabo mu rugo."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri shuri, Harerimana Aimable yagize ati :"Ubumenyi abanyeshuri bahawe buzatuma birinda ibyaha ubwabo ; bityo babe abenegihugu beza."

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yagiranye na bo, kandi ayizeza ko bagiye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO
Emmanuel

Iki gikorwa ni kiza cyane. Mugere no mu yandi mashuli.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC