LATEST NEWS
New section No17
Gishali : Abapolisi bo mu bihugu umunani bitegura kujya mu butumwa bwa LONI basoje amahugurwa bashimirwa uko bayakurikiranye
Publish Date: samedi 5 décembre 2015
VISITS :214
By Admin

Abapolisi 60 baturutse mu bihugu umunani basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana. Aba bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (LONI).

Muri aya mahugurwa,aba bapolisi bahawe ubumenyi bubategura gukora neza akazi mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye. Aya mahugurwa, yateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere k’Iburasirazuba bw’ Afurika, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimiye aba bapolisi uko bitwaye neza bagakurikirana neza aya mahugurwa ku buryo ubumenyi bahavanye buzabagirira akamaro,ibihugu byabo n’isi yose muri rusange.

DIGP Juvenal Marizamunda yanaboneyeho umwanya wo gushimira ishuri rya Polisi rya Gishali ukuntu ryafashije mu migendekere myiza y’aya mahugurwa kuva atangiye kugera asojwe.

Polisi y’ u Rwanda yafashe ingamba yo kongerera ubumenyi abapolisi kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ umutekano bigenda bihindura isura

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bategurwa neza, aho bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo hirya no hino mu butumwa bw’amahoro.

Abitabiriye ayo mahugurwa batoranijwe mu bihugu bikurikira : ibirwa bya Comore, Etiyopiya, Kenya, Somaliya, Sudani, Uganda, Danemark n’u Rwanda rwayakiriye. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yasoje yifuriza abapolisi barangije ayo mahugurwa urugendo rwiza basubira bihugu byabo no kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...