LATEST NEWS
New section No17
Gitifu w’akarere ka Gatsibo aragerwa amajanja
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :1662
By Admin

Nyuma yo kubagezaho inkuru y’itabwa muri yombi y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyakomeje gukurikirana iyo nkuru gisanga uwo muyobozi atarafunzwe.

Amakuru twahawe n’uwo bari kumwe ku munsi w’ejo hashize ku wa kane mu mujyi wa Kigali, yatubwiye ko bari kumwe kuri polisi Burigade (Brigade) ya Remera ariko akaza gutaha mu karere akoreramo ka Gatsibo.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakozi bavuganaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo Rukundo William, bamubazaga aho aherereye akababwira ko ari mu kazi, nyuma baza gutangazwa nuko ababwiye ko ngo yari yiriwe i Kigali ku mpamvu ze bwite.

Amakuru ikinyamakuru gikomeje kugenzura, nuko Rukundo William Gitifu w’akarere haba hari ibyo akomeje guhatwa ibibazo na polisi y’u Rwanda.

Bimwe mu byo akomeje gusobanura ni amasoko yagiye atangwa atubahirihje amategeko ndetse hakaba harimo n’ibibazo by’ibiraro 53 byagombaga kubakwa mu mihanda itandukanye, ariko hakaba hamaze kubakwa ibiraro bitageze kuri kimwe cya kabiri kandi amafaranga yose yaramaze kwishyurwa Rwiyemezamirimo.

Si ibyo gusa kuko hari n’amakuru avuga ko hotel y’akarere ka Gatsibo ishobora kuba yaradindiye ikaba itaruzura kubera ko ngo Rwiyemezamirimo wayubakaga nawe ashobora kuba yaramaze kwishyurwa, inyubako itararangira bikavugwa ko ngo habayeho ikibazo cy’agasigane kuri ba rwiyemezamirimo aho umwe yagombaga gutunganya uburyo bwa interineti.

Amakuru dukura muri Njyanama y’akarere avuga ko Gitifu w’akarere yakunze kujya asabwa gusobanura imikorere ye ariko ntibanyurwe n’ibisobanuro atanga.

Si ubwa mbere Rukundo William Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo yaba ahamagajwe n’ubugenzacyaha kuko no mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2015, yitabye ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

Abanyereza umutungo w'abaturage kandi aribo bakwiye kubareberera bajye bakurikiranwa bahanwe kimwe n'abanyereza umutungo w'igihugu.

juma

iperereza rikorwa hagamijwe ubushakaashatsi ku cyha runaka reka dytegerez ibizvmo gusa uyu muyobozi amakosa.namuafata azabiryozwa da

MUNYABURANGA

RUKUNDO SIBWO BWAMBERE KUKO NOMURI MINIJUST.,MINICOFIN YAZIZE RUSWA, AMATIKU, ETC

Rwihandagaza

Nashyikirizwe ubutabera were byihuse ahubwo.

CYUSA Hubert

Iyi nkuru siyo.

rukundo

hhhhhhhhhhhhhhhh uwo mugabo bari baratinze kumufata

nanginjiji

Dufitikibazo gikomeye cyane mwitangazamakuru iyi nkuru nikinyoma cyambayubusa umugabo ari kabarore aho abazwa nabantu benshi uko byagenze. Igitangaje ariko nuko harinumunyamakuru wirinze kuvuga ibyo Aboyne kumwugawe aho abaturage wagirango nibo banyamakuru babimubaza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...