LATEST NEWS
MU RWANDA
Gitifu w’Akarere ka Gatsibo yeguye ku mpamvu ze bwite
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :343
By Admin

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Rukundo William yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Rukundo yashyikirije ibaruwa isaba guhagarika akazi, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako karere, ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015.

Uwo muyobozi yigeze kwitaba ubugenzacyaha abazwa ku bijyanye n’icungwa ry’amasoko n’amasezerano by’ako karere.

Nyuma y’aho yasubiye mu kazi, ndetse n’igihe yatangaga iyo baruwa akaba yari ari mu kazi uko bisanzwe.

Akarere ka Gatsibo kakunze kunengwa imyanya ya nyuma kazagamo mu manota yatangwaga, hagaragazwa uko uturere twesheje imihigo twasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Mu mwaka wa 2013-2014, kaje ku mwanya wa nyuma, mu gihe mu wa 2014-2015 kaje ku mwanya wa 24.

Umuyobozi wako Gasana akaba avuga ko bitazahora gutyo kuko barimo gukora ngo kabe kaza no ku mwanya wa mbere, bitewe n’uko imbaraga zakoreshejwe basimbuka imyanya itandatu, zishobora no gukoreshwa bakabona uwo mwanya bifuza, kandi barimo guharanira.

IGIHE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC