LATEST NEWS
MU RWANDA
Gitifu w’akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi
Publish Date: mercredi 18 novembre 2015
VISITS :866
By Admin

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, afunzwe akurikiranweho ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Twahirwa Celestin, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko Murenzi afungiwe mu mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rigikomeje.

Mbere y’uko afungwa, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yabajijwe irengero rya miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda yatikiriye ku rugomero mu murenge wa Rusebeya.


Thomas Murenzi Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro.

Ayo mafaranga yari yatanzwe mu rwego rwo kubaka no gutunganya urugomero rw’amashanyarazi muri uwo murenge w’akarere ka Rutsiro, ariko kugeza ubu uwo mushinga wararangiye abaturage baguma mu icuraburindi.

Murenzi yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyabaye ari uko abaturage bakoze ibirebana n’ubushobozi bwabo amafaranga akanga akaba make.

Ati” Bimwe mu bikoresho “installation’’ byahiye intego yo kwegereza umuriro abaturage itagezweho none biracyari aho dutegereje ubundi bufasha.’’

Abaturage baracyijujutira ko ibyakozwe kuri urwo rugomero bitangana na miliyoni 25 zivugwa ko zari zahagenewe.

Bashinja bamwe mu bayobozi b’akarere kuyakoresha nabi bafatanyije na meya wa Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Muri ako karere kandi havugwa ikibazo cya rwiyemezamirimo, Hitimana Nathanael, watsindiye isoko ryo kubaka inzu y’amacumbi uvuga ko yahuye n’igihombo yatewe no gusabwa ruswa ya miliyoni 100 n’abayobozi b’akarere barimo gitifu, ushinzwe ubutegetsi n’imari, meya n’abagize akanama k’amasoko.

Hitimana abashinja kumukoresha ibitari mu gitabo cy’ipiganwa.

Gitifu Murenzi Thomas we avuga ko ibyo ari ibinyoma kuko basanze uwo rwiyemezamirimo hari ibyo adafitiye uburenganzira ku mirimo y’inyongera bakandikira RPPA none ikaba itarabasubiza kugira ngo imirimo ikomeze.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
seminega

aha nimwicecekere gusa iminsi iba myinshi igahimwa numwe njye muzambaze narahakoreye uyu mugabo nimubi cyane nimutarushwa mukurya ruswa ahubwo bari baratinze kumutahura.

M_peter

birababaje kuba uwakarwanyije icyo cyaha ariwe ujyikora iperereza nirikorwe icyaha nicyibahama bahanywe nubutabera.

rukundo

Ese amaku

jeannette

Ariko kuki iyo ikintu kibaye nkiki kuki hatarebwa nibyiza byakozwe ?ni ukuvuga se ko gitifu yakoze ibyaha ndengakamere ?ndumva hakorwa iperereza ukuri kukamenyekana kandi rwiyemezamirimo akurikiranwe nawe niba iyo ruswa avuga yasabwaga nib

jeannette

Yewe isi ntisakaye koko kandi nta ninyiturano igira.kandi ubwo hari byinshi uwo muyobozi yakoze abitakazamo naye agirango ateze imbere akarere ke.guea

betty

Nonese kubera iki hakurikiranwe gitifu wenyine abo bafatanyije kuyobora ntibakurikiranwe ?nihakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane ukuri kwabyo uwo muyobozi arenganurwe cyane ko atafatiwe mu cyuho.rwiyemezamirimo nawe agaragaze ibimenyetso byuko yatswe ayo mafaranga areke gusebanya.murakoze.

zayasi

Visimeya we bite ? Bazabirebe neza. Niba...

nyangezi

Reka ditegereze ikizava mu iperereza. Nkurikije ibitekerezo nagiye mbona kuri izi nkuru. Ubanza harimo abagiye bakabya cyane cyane bavugamo abandi bayobozi kdi nabonye umuvugizi wa polisi asobanura ko uwo bakurikiranye ari gitifu gusa. Rutsiro ariko yakunze kuvugwamo aboyobozi harabika abandi kuva za 2007 simperukayo ngo menye noba byararangiranye na Manda. Ruswa yo ni imungu pe !

Juma

Ruswa imunga ubukungu bw'igihugu birababaje kuba umuyobozi wakabaye iyambere yo gukanguria abaturage kuyihashya ahubwo ariwe uba iyambere mu kurya ruswa, anyway uyu mugabo nakurikiranwe ibyaha nibiufata azahanwe n'amategeko/

rukara

turizera ko polisi yacu irakora ipereza nibimuhama rwose ahanwe kabisa kuko aba nibo badindiza iterambere kandi nabo bafatanyije bose bazahanwe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...