LATEST NEWS
New section No17
Gucengerwa n’ubukangurambaga ku butaka byatumye bamwe bagurira abagore babo ingutiya
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :68
By Admin

Mugenzi Alphonse usanzwe atuye mu murenge wa Rwembogo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, atanga ubuhamya bw’ icyo yavanye mu bukangurambaga bw’ uburinganire ku butaka.

Aganira n’ itangazamakuru yagize ati "Njye nari naje ku isoko nkuko mubibona nari ngurishije inkoko, numva murimo kwigisha ko abagabo bagomba kujya bafatira hamwe ibyemezo ku butaka ndetse nibindi, nanjye rero nk’umugabo ni ubwa mbere mfashe icyemezo cyo kugurira umugore wanjye ingutiya yo kwambara."

Mu mirimo yose Mugenzi afatanya n’umugore we harimo no guhinga, avuga ko nta mpamvu yo kujya kunywera amafaranga kandi byose baba barabifatanije.

Yagize ati "Twe ntitwagize amahirwe yo kuba dufite ubutaka, ariko nitubugura tuzafatira hamwe ibyemezo, ikindi kandi nubwo tutasezeranye mbanye neza n’umugore wanjye kandi amasomo nakuye mu bukangurambaga azamfasha cyane nkuko bibaye ubwa mbere ngurira umugore wanjye ingutiya."

Yongeraho ko bidahagarariye aho, ahubwo ko azakomerezaho kandi n’ubutaka uko bazafatanya kubugura, ni nako icyemezo cyabwo bazacyiyandikishaho bombi kandi bakazafatanya gufata icyamezo cyo kubucunga.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...