LATEST NEWS
New section No17
Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda
Publish Date: lundi 26 septembre 2016
VISITS :188
By Admin

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru.

Irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje, aho ku itariki 24 Nzeri, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa , abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo, abandi basigaye barakomereka.

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, naho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.

Asobanura uko byagenze, CIP Hakizimana yagize ati :" Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha wari ufite imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa Fulgence Niyigena wari ufite imyaka 10 y’amavuko, Kevin Iradukunda wari ufite imyaka 8 y’amavuko na Igiraneza wari ufite imyaka ine y’amavuko."

Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane ; barimo se wa batatu muri abo bana ; bari koroherwa.

Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati :"Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke."

Yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

RNP

IBITEKEREZO
Rucogoza

Birakwiye ko gutoragura ibyuma byitonderwa byaba byiza koko bikozwe nabantu bakuru nabwo bakanabikora ubushishozi bwinshi aho bashidikanije bakabaza ndetse birareba buri wese.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...