LATEST NEWS
New section No17
Guverinoma yiyemeje kubungabunga igishanga cya Nyabarongo
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :157
By Admin

Kuri uyu wa gatatu i Kigali habereye inama yahuje abafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije bagizwe na Minisiteri y’Umutungo kamere, Ikigo cy’igihugu kirengera ibidukikije REMA, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi, ba Guverineri b’Intara zose, ba Meya b’uturere twose ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Ni inama yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurengera ibidukikije muri rusange no kubungabunga umugezi wa Nyabarongo by’umwihariko haherewe ku kubungabunga imigezi mito iwisukamo kugirango hagabanywe ndetse no hacibwe burundu isuri ijyanamo ibintu bitandukanye birimo ubutaka, amafumbire ndetse n’ibindi bintu bifitiye akamaro ubutaka n’ababutuyeho muri rusange ; ibi bikaba bigamije kuvana umugezi wa Nyabarongo ku ibara ufite ubu kugeza igize amazi y’urubogobogo.

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, mu ijambo rye, yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwaba ubukorwa n’abafite ibyangombwa cyangwa abatabifite, hafi ya bwose bukorwa mu buryo butarengera ibidukikije ku buryo Minisiteri ayobora itazihanganira abangiza ibidukikije n’iyo baba bafite ibyangombwa, bakaba bazagabanywa hagasigara abubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera ibidukikije.

Aha yagize ati "Umuyobozi w’ibanze afite uburenganzira bwo gutafira icyemezo umucukuzi wangiza ibidukikije hatitawe ko afite icyangombwa cyangwa atagifite, kubona ko ibidukikije bibangamiwe kandi nta bumenyi buhambaye bisaba, ahubwo inzego zose dufatanyije , nta n’amikoro menshi byadutwara ngo iki kibazo kibonerwe umuti.”

Minisitiri w’Ingabo , Jenerali James Kabarebe mu ijambo rye, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kugenza ibyaha byangiza ibidukikije kuko bigaragara ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gushaka umuti w’ibyaha byangiza ibidukikije, cyane cyane ibikorwa n’abacukura amabuye y’agaciro, budatanga igisubizo kirambye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, yagaragaje impungenge aterwa n’abangiza ibidukikije aho yatanze ingero z’ibura ry’amazi cyangwa iry’amashanyarazi byose bifite inkomoko ku kwangizwa kw’ibidukikije, akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego izakomeza kugenza ibyaha byangiza ibidukikije kandi izajya ihanisha ababikora .

Ku birebana n’umugezi wa Nyabarongo yagize ati "Dufatanyije n’inzego bireba ndetse n’abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs, twabashije gushyira ahagaragara ahakwibandwaho mu gushyirwaho umukandara mu rwego rwo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo.”

Yarangije kandi agira ati "Uyu niwo munsi mwiza kuri twe n’abafatanyabikorwa ngo hagire igikorwa, igitera ikibazo turakibona, ntidukwiye rero kureka ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho ngo byangizwe n’abakora ibitemewe n’amategeko, ibi kandi turasabwa kubikora mu buryo bwihuse ngo dutabare ibidukikije n’ubuzima bw’abantu muri rusange.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...