LATEST NEWS
New section No17
Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC
Publish Date: vendredi 12 février 2016
VISITS :257
By Admin

​Umukinnyi Habyarimana Innocent, usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso, mu basatira izamu mu ikipe ya Police FC, niwe watorewe kuba Kapiteni cyangwa uyobora abandi bakinnyi, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Tuyisenge Jacques uherutse kwerekeza muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Kapiteni mushya wa Police FC azaba yungirijwe na Twagizimana Fabrice umenyerewe nka Ndikukazi ahanini kubera imbaraga n’umurava agaragaza iyo akina ruhago.

Kubijyanye n’ikipe ya Police FC, umutoza wayo, Cassa Mbungo Andre yavuze ko, kuri ubu, abakinnyi bose bari mu myitozo, ndetse bakaba barimo gukora imyitozo mbere yuko bacakirana kuri uyu wa gatandatu, n’ikipe ya Athalabal yo mu gihugu cya Sudan y’Epfo, mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup), uyu mukino ukaba uzakinirwa kuri Stade de Kigali y’I Nyamirambo.

Yakomeje avuga ko, abakinnyi 6 ba Police FC, bitabiriye irushanwa nyafurika riherutse kubera mu Rwanda (CHAN), ko nabo bari kumwe mu myitozo n’abandi bakinnyi bagenzi babo.

Aba bakinnyi ni’ Mwemere Girinshuti uyu akaba ari myugariro, Kalisa Rashid ukina mu bo hagati, Ngomirakiza Hegman, Imran Nshimiyimana, Habyarimana Innocent na Usengimana Danny.

Cassa Mbungo yagize at : “Turasaba abanyarwanda bose kuzaza ari benshi ku wa gatandatu, bagafana ikipe yacu kuko muri iri rushanwa ikipe ya Police FC idahagarariye Polisi ahubwo ko ihagarariye igihugu n’abanyarwanda bose.”

Yakomeje agira ati : “Icyo dushyize imbere ni umukino uzaduhuza na Athalabal kandi twizeye kuzabona intsinzi, nk’uko mubizi umufana ni umukinnyi wa 12, kuza gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda nibyo twiteze ku banyarwanda bose.”

Iyi ni inshuro ya kabiri Police FC yitabiriye amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...