LATEST NEWS
MU RWANDA
Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe
Publish Date: lundi 25 juillet 2016
VISITS :249
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe imodoka ipakiye amakarito 80 z’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi.

Iyi nzoga iri muzibujijwe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda, ndetse iri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’iri tegeko ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Uwari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite nomero iyiranga RAB 608 N witwa Donath Nkundimana yarafashwe, akaba ndetse ku itariki 24 Nyakanga yareretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu murenge wa Kiramuruzi ku wa gatanu ahagana saa munani z’amanywa.

Yagize ati :"Polisi yabonye amakuru ko hari imodoka yikoreye inzoga zitemewe iri kuva i Gatuna yerekeza Gatsibo maze irayitega kugeza iyifashe ndetse n’uwari uyitwaye arafatwa."

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushaka undi muntu wa kabiri wari muri iyo modoka wacitse akaba yaramenyekanye gusa ku izina rya Ndoli, uyu akaba acyekwa kuba ari we nyiri izo nzoga.

Mu busobanuro bwe, Nkundimana yavuze ko Ndoli yamukodeshereje i Kigali kujya kumutwarira ibicuruzwa abivana i Gatuna abimujyanira mu Rukomo, mu karere ka Gicumbi, hanyuma basezerana ko amuhemba ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundimana yakomeje agira ati :"Tugeze mu Rukomo, yambwiye ko gahunda ihindutse, ko ibyo bicuruzwa abijyanye i Muhura mu karere ka Gatsibo. Ubwo twari mu nzira turi kwerekeza i Muhura, yantanze kubona ko Polisi yaduteze maze arampagarika, agenda nk’ugiye mu bwiherero maze aracika, uko ni ko nafashwe."

Yavuze ko yari yemerewe ibindi bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ageze izo nzoga muri Gatsibo.
Nkundimana yagize ati :"Mu by’ukuri, nari nzi ibyo nari ntwaye mu modoka. Ni ubwa mbere nkoze iki cyaha kandi ndicuza cyane kuba naragikoze."

Mu butumwa bwe, ACP Twahirwa yagize ati :"Ibinyobwa byose biri mu masashe ntibyemewe mu Rwanda kubera ko bitujuje ubuziranenge ku buryo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, tukaba dusaba abaturarwanda nk’abafatanyabikorwa ba Polisi kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...