LATEST NEWS
New section No17
Haiti : Abapolisikazi 2 b’abanyarwanda barashwe n’abantu bataramenyekana
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :921
By Admin

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi bayo babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Haiti, MINUSTAH, bitabye Imana barashwe n’abantu bataramenyekana.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko abo bapolisi bitabye Imana ari AIP Lillian Mukansonera na AIP Aimee Nyiramudakemwa.

Bombi ‘bapfuye nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana aho bari batuye muri Cap Haitien tariki ya 29 Ukuboza 2015.’

Iri tangazo rya Polisi y’Igihugu ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, ACP Celestin Twahirwa, rivuga ko Polisi y’u Rwanda, MINUSTAH na Polisi ya Haiti batangiye iperereza rihuriweho kugira ngo hamenyekane impamvu z’ubwo bwicanyi n’ababigizemo uruhare.

Polisi ivuga ko imiryango n’abavandimwe ba ba Nyakwigendera bamaze kumenyeshwa, ndetse ikaba yanabihanganishije.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yohereje muri Haiti abapolisi 160 barimo abagore 22, bari basimbuye ikindi cyiciro cyari gisoje ubutumwa.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
ATHANASE

KUBA BAROHEREJWE HAITI NUKO BARI INTWARI IMANA IBAKIRE MUBAYO KD NATWE ABASIGAYE TUZAHORA TUBIBUKA. BO BEMEYE KWITANGIRA IGIHUGU WOWE URAHO NTUZIKO WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA UBUSA ?

ana

BIRABABAJE ?Imana ihoze imiryango yabo !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...