LATEST NEWS
MU RWANDA
Hakwiriye ubuvugizi ku bifuza gukuramo inda zakomotse kwihohoterwa
Publish Date: mardi 10 novembre 2015
VISITS :100
By Admin

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo2015 umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iteranbere (GLIHD) wahuje abanyamategeko, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’ibigo bitandukanye bya Leta mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwiga uko itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda (penal code) ryahuzwa n’amasezerano ya Maputo u Rwanda rwashyizeho umukono mu mwaka wa 2004 avuga ku ikurwamo ry’inda zitateguwe cyane cyane hagamijwe mu kurengera uburenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore baterwa inda batateganije.

Muri iki kiganiro abadepite ndetse n’Umunyamategeko bagarutse kukutavuga rumwe hagati y’ibiteganywa n’itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda n’amasezerano ya Maputo ku ikurwamo ry’inda mu gihe byagaragaye ko habayeho ihohoterwa cyangwa umugore yayitewe n’uwo bafitanye isano.

Depite Nyirasafari Esperance yasobanuye ko mu gihe urukiko rushyikirijwe ikirego cy’uwahohotewe agatwara inda asaba kuyikuramo ko ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira imyanzuro yihutirwa. Ibi bikubiye mu ngingo ya 165 y’amategeko ahana y’u Rwanda.


Umuyobozi wungirije wa GLIHD Umulisa Vestine (Hagati)

Garuka Christian, umunyamategeko watanze ibiganiro muri iyi nama yasobanuye ko ingingo ya 14 yo mu masezerano y’I Maputo mu gika cyayo cya kabiri hateganywa uburenganzira busesuye ku ikurwamo ry’inda ku bagore cyangwa abakobwa basamye inda zavuye mu gufatwa ku ngufu, ku bashyingiwe ku ngufu, abagore basambanijwe ku ngufu, cyangwa abana basambanijwe bagaterwa inda.

Mu bindi biteganywa n’iyi ngingo nuko iyi ngingo isaba ibihugu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ikanabaha uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kuboneza urubyaro no kurindwa virusi itera SIDA.

Depite Nyirasafari Esperance yavuze ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara ari uko hari benshi batarasobanukirwa no gufata ku ngufu icyo ari cyo ndetse no kumenya guharanira uburenganzira bwabo, atanga urugero ku bakozi bo mu ngo.

Yagize ati : “ turacyafite ikibazo cy’abatarasobanukirwa no gufata ku ngufu icyo ari cyo, n’abakozi bo mu rugo ibi birabareba bagomba gukangukira guharanira uburenganzira bwabo mu gihe basambanijwe ku ngufu.”

Umuyobozi wungirije wa GLIHD Umulisa Vestine yavuze ko hakwiriye ubuvugizi kugira ngo itegeko rihana ry’u Rwanda rivugururwe bitange uburenganzira bwihuse bwo gukuramo inda mu gihe hagaragaye ihohoterwa.


Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo bafashe ifoto y’ urwibutso.

Ubusanzwe inzira zo kuburanira uburenganzira bw’uwatewe inda asaba kuyikuramo buratinda bigatuma kwa muganga badashobora kumufasha kuyikuramo kuko umwana aba ari muzima kandi abaganga badashobora kwica uwo mwana.

Imibare igaragazwa na RBC muri raporo ya 2012-2014, igaragaza ko 84% bafatwa ku ngufu aba ari abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure naho abakuru ari 16%.

Mu basabye ko izo nda zakurwamo ni 4% ariko nabo ntibabyemerewe nubwo hari umwe wemerewe n’urukiko gukuramo inda utagaragajwe muri iyi raporo itangwa na RBC.

Elias Hakizimana

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...