LATEST NEWS
MU RWANDA
“Hari icyakorwa kugira ngo akarere ka Gatsibo kihute mu iterambere” Guverineri Odette
Publish Date: dimanche 8 novembre 2015
VISITS :355
By Admin

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamaliya avuga ko hari intambwe akarere ka Gatsibo kamaze kugeraho akongeraho ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo aka karere kabashe kwesa imihigo.

Ibi Guverineri Odette Uwamaliya yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2015 mu mwiherero w’iminsi itatu n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo i Gabiro mu karere ka Gastibo.

Atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero, Odette yavuze ko aho bashaka ko akarere kagera hakiri kure. Ati “Aho dushaka kugana haracyari kure, ariko hari icyakozwe kugira ngo akarere kihute mu iterambere.”

Guverineri Odette Uwamaliya avuga ko hari mateka Atari meza ashingiye ku miyoborere mibi yaranze ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, akishimira ko aho akarere kageze babikesha imiyoborere myiza iri mu nzego zose.

Avuga ko umuyobozi udakoze akazi ke neza ko umuturage ari we uhagwa, mu gihe ari we ugira uruhare runini mu kwesa imihigo akarere kaba kahize.

Bajeneza Ephebe uhagarariye abasheshe akanguhe mu murenge wa Gatsibo ariko akaba atuye mu mudugudu wa Nyaruhanga mu kagari ka Manishya, yabwiye Rushyashya ko hari amahirwe yo kuba aka karere kaza mu mya ya mbere mu kwesa imihigo.

Yagize ati “Gahunda ya Girinka, Ubudehe ayo ni amahirwe yatuma akarere kesa imihigo nko kugabanya abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene.”

Nk’inararibonye ngo yiyemeje gutanga umusanzu mu guteza imbere akarere ke, akurikiza gahunda za leta kandi akazikangurira n’abandi.

Yongeraho ko umuyobozi w’umurenge wa Gatsibo yaje aturukamo, agerageza kwegera abaturage incuro imwe mu byumweru bibiri, akaba afite icyizere ko n’abandi bayobozi baramutse begereye abaturage akarere kakwesa imihigo.

Akarere gafite ubushobozi bwo kuba aka mbere

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba ahamya ko akarere ka Gatsibo gafite ubushobozi bwo kuba aka mbere mu kwesa imihigo.

Ibi abishingira kukuba akarere ka Gatsibo ari ko kagaburira intara y’Iburasirazuba ikindi kandi ngo ni nako kashoboye kugaragaza ko gahagaze neza mu buhinzi.

Yongeraho ko muri aka karere hari abaturage beza bazi aho bagana, bakurikiza gahunda za leta, bazi icyerekezo igihugu kiganamo, kwivugira icyo bakeneye nk’amashanyarazi, amazi n’ibindi bikorwa remezo. Ashimangira ko umuyobozi wabayobora neza bamufasha mu iterambere ry’akarere.

Ku rundi ruhande, yibutsa abayobozi b’inzego zibanze n’abafatanyabikorwa b’akarere ko batagomba kwirara ngo bumve ko bageze iyo bajya.

Avuga ko hari abayobozi b’imirenge usanga bafite gahunda yo kuvana abaturage bayoboye munsi y’umurongo w’ubukene.

Yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Claude Ndayisenga, kuba yarashoboye guhuriza hamwe abatishoboye bagenerwa inkunga y’ingoboka bakibumbira muri koperative, ndetse bakaba bigishwa kwizigamira.

Kuri we, ngo aho bitagenze neza afite icyizere cy’uko bizagenda neza.

Akarere ka Gatsibo gaherutse kuza ku mwanya wa 24 mu kwesa imihigo, Perezida Paul Kagame akaba atarashimishijwe nuko hari uturere usanga ngo twarahisemo kwigumira mu myanya ya nyuma n’aka Gatsibo karimo.

Nyuma y’aho umukuru w’igihugu atangarije ibi, bamwe mu bayobozi b’uturere bahise birukanwa mu mirimo harimo uwahoze ari umuyobozi wa Gatsibo Ambroise Ruboneza n’umuyobozi wari ushinzwe imari, meya wa Kirehe kimwe n’uwa Rwamagana bahise birukanwa, ibi bikaba byarabaye no mu zindi ntara.

RUSHYASHYA
Photo/ E. Nzabonimpa Division Manager Gatsibo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...