LATEST NEWS
MU RWANDA
Huye : Abamotari bakanguriwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :51
By Admin

Abamotari bo mu karere ka Huye bagera kuri 700 bibumbiye muri Koperative ebyiri ari zo COTAMOHU (Cooperative de Taxi Motos de Huye) na CIM (Cooperative Intambwe Motard) bakanguriwe kugira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 23 Ukuboza 2015 n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, CSP Francis Muheto, mu nama yagiranye na bo kuri sitade ya Huye iri mu Murenge wa Ngoma.

Mu byo yabasabwe harimo gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kandi yatuma hafatwa uwamaze kugikora cyangwa ufite imigambi yo kugikora.

Ibi, CSP Muheto yabibabwiye muri aya magambo :" Mutwara abantu benshi kandi batandukanye. Muri bo, hashobora kubamo abanyabyaha. Aha, tukaba twavuga nk’abafite ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe nka Kanyanga."

Yakomeje ababwira ati :"Nk’abandi baturarwanda, murasabwa kujya muha Polisi y’u Rwanda amakuru ya bene abo bantu ndetse n’abandi bakoze cyangwa bafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe."

Uretse kubakangurira gutangira amakuru ku gihe, CSP Muheto yanasabye abo bamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo, aha akaba yarababwiye ko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ibindi yabibukije , harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho abagenzi barenze umwe , gutwara moto ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero zabugenewe (casques) mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.

Na none CSP Muheto yabwiye abo bamotari kugira ibyangombwa birimo urubemerera gutwara moto, urubemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana buri gihe cyose batwaye moto.

Umuyobozi wa CIM, ari we Habimana Jean Chrysostome yashimye imikoranire myiza irangwa hagati y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ryabo na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye.

Aha akaba yaragize ati :" Turashima Polisi y’u Rwanda kuba yaratugiriye inama yo kureka gukorera mu kajagari. Mbere ntitwumvaga umumaro wabyo, ariko aho tumariye kwishyira hamwe, ubu tumaze kugera kuri byinshi."

Habimana yabwiye bagenzi be gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Iyi nama yasojwe aba bamotari bakorera mu karere ka Huye biyemeje gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, kandi bubahiriza amategeko agenga umwuga wabo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...