LATEST NEWS
New section No17
Huye : Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Publish Date: jeudi 24 mars 2016
VISITS :92
By Admin

​Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yagiranye inama n’abanyeshuri 800 biga ku kigo cy’amashuri cya Kabutare Technical Secondary School (KTSS), abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, abasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, yizeza uwo ashaka ibitangaza, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu. Akaba yaragize ati :”Icuruzwa ry’abantu ryagereranywa n’ubucakara bugezweho, kuko iyo umuntu amaze kugurishwa akoreshwa ibibi bitandukanye birimo gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bibi byinshi.”

Yakomeje agira ati :”Ababeshywa cyane ni abakobwa, icyo baba bagamije ni ukubashora muri ibyo bikorwa bibi by’urukozasoni no kwishimisha, ibyo bikorwa bakabibakoresha ku gahato. Abandi babakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi bakabiha ababikeneye batishoboye.”

Yabwiye aba banyeshuri ko urugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu atari urwa Polisi gusa, aho yagize ati :”Ni urugamba rwacu twese kubirwanya. Icyo dusaba rero abo babeshywa, ni ukubimenyesha Polisi, inzego zose, ababyeyi ndetse n’abaturage, hagamijwe kubikumira no kubica burundu.”

Uretse icuruzwa ry’abantu, CSP Muheto yakanguriye abanyeshuri gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi w’iri shuri Christophe Nkusi, yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo ayobora, kuko bahungukiye byinshi batari bazi. Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha.

Abanyeshuri nabo bashyizeho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs), biyemeza ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe haba mu mashuri yabo ndetse n’iwabo mu rugo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...