LATEST NEWS
MU RWANDA
Huye-Nyamagabe : Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Publish Date: mercredi 11 mai 2016
VISITS :105
By Admin

Mu kagari ka Matyazo, ko mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2016, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1238 za Muriture nyuma yo gufata abantu 9 bayicuruza ndetse n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora, byose bikaba byarafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uriya munsi, aho ababifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

Igikorwa cyo kubyangiza cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya kitabirwa n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akagari ka Matyazo ; nyuma yo kwigishwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Igikorwa nk’iki kandi, cyabereye mu karere ka Nyamagabe, aho ku italiki ya 8 Gicurasi, nyuma y’umukwabu wakorewe mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi, uwabifatanywe witwa Bazimaziki Bonaventure akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi.

Mu butumwa bwe, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, SP Karegeya yagize ati :"Ibi biyobyabwenge byangijwe uyu munsi kimwe n’ibindi muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda."

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa cyangwa kirwanywa ndetseo abagikoze cyangwa abategura kugikora bakaba bafatwa batararenga umutaru.

SP Karegeya yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge nka biriya byangijwe.

Yagize ati :" Bigira ingaruka ku bwenge bw’uwabinyoye ari nayo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu byaha bitandukanye."

Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Karegeya yagize ati :"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zirimo ni uko ubifatiwemo afungwa akanacibwa amande, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we."

Yavuze ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bazashyikirizwa ubushinyacyaha, akaba agira inama abaturage yo kujya banywa kandi bacuruza ibinyobwa byemewe.

Asoza, SP Karegeya yabwiye abari aho ko Muriture kimwe n’izindi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zashyizwe ku rutonde rw’iiyobyabwenge n’Iteka rya Ministri w’Ubuzima nimero 20/35 ryo kuwa 09 Kamena 2015 kandi abibutsa Ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ; aho ingingo ya 593 ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko, naho iya 594 ikavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO
Marie Merci

"Ngo hangijwe ibiyobyabwenge" !Kwangiza ubundi birahanirwa.Mbona iri jambo rikoreshwa mu buryo butari bwo.Kereka ibiyobyabwenge byemewe nibwo twazajya tuvuga ko hangijwe.Mwajya mukoresha kumena cg gutwika bitewe n',ubwoko bw'ibyo biyobyabwenge !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...