LATEST NEWS
New section No17
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga
Publish Date: mardi 26 janvier 2016
VISITS :402
By Admin

​Abayobozi b’amashuri ya Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’iBurasirazuba bashyizeho uburyo bushya bwo guhuza imikorere bukaba buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo batanga bityo hakabaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe n’ibyambukiranya umupaka.

Ubu buryo bwo guhuriza hamwe imikorere bwagezweho kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama mu nama yahuje abayobozi b’amashuri ya polisi bo mu bihugu bya Etiyopiya,Sudani y’Amajyepfo,Kenya,Sudani,Uganda n’u Rwanda,iyi nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyi nama ije ikurikira indi ya 17 yabereye i Naivasha mu gihugu cya Kenya umwaka ushize, yahuje abakuru ba za polisi z’ibihugu byo mu karere (EAPCCO), uyu muryango ukaba uhuriwemo n’ibihugu 13. Umwe mu myanzuro w’iyi nama ukaba warasabaga ko, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigomba guhora ziyungura ubumenyi kugirango zigere ku nshingano yo kubungabunga umutekano.

Atangiza iyi nama y’umunsi umwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko, igitekerezo cy’iyi nama cyaje kugira ngo ibihugu by’akarere bikomeze guhuza imbaraga bihanahana ubumenyi n’ubunararibonye, ibi bigakorwa ariko hibandwa ku guhuza gahunda z’imyigishirize kugira ngo abapolisi b’ibi bihugu babashe kugira ubumenyi bwo kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

IGP Gasana yagize ati, “Abakora ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyaha ndengamipaka bafite uburyo bahuriraho mu gukora ibi byaha. Gutahura ibi byaha no guta muri yombi ababikora bikaba bisaba ko, Polisi zo mu karere no ku isi yose kimwe n’abandi bireba bahuriza hamwe imbaraga, bagakorana bya hafi.”

Kuri iyi ngingo yakomeje avuga ko, ari ngombwa ko abapolisi bo mu karere bakomeza guhabwa ubumenyi bwo hejuru, bagahabwa ibikoresho ndetse bagakorana bya hafi hagamijwe gutahura imigambi y’abanyabyaha no gufata abakekwaho ibi byaha, kugira ngo abatuye aka karere bakomeze kugira umutekano.

Yagize ati “Ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga. Bimaze kugaragara ko ari ikibazo kibangamiye umutekano mu karere no ku isi, akaba ari nayo mpamvu Polisi zo mu karere zigomba buri gihe kwitegura, harebwa uburyo abapolisi bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.”

IGP Gasana yakomeje avuga kandi ko, Polisi zo mu karere nka zimwe mu nzego zishinzwe umutekano w’abatuye aka karere, zifite umukoro wo gushyiraho uburyo buhamye buzihuza bugamije guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati, “Ubu buryo buduhuza bugomba gutangirana no kugira gahunda duhuriyeho zijyanye n’imyigishirize kugira ngo tubashe kugira abapolisi bafite ubumenyi buhagije ndetse banakora akazi kabo kinyamwuga.”

Judy Jebet Lamet, uyobora Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubugenzacyaha muri Polisi yo mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ibyaha ndengamipaka bigira ingaruka mbi ku bihugu byose by’akarere. Yatanze urugero rw’aho abakora ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bashobora kubikorera mu gihugu runaka ariko ingaruka zabyo zikagera no ku kindi gihugu.

Ashimangira akamaro k’iyi nama, Lamet yagize ati, “Nka Polisi z’ibihugu by’aka karere, dusabwa gukorera hamwe duhanahana ubumenyi, ubu ni uburyo buboneye bwo kugira ngo tubashe guhashya ibyaha ndengamipaka.”

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Iyo mfashanyigisho izatuma habaho gusangira no kungurana ubumenyi hagati y'abapolisi bagize Polisi zo muri aka karere, bityo barusheho gusohoza inshingano zabo neza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...