LATEST NEWS
New section No17
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim
Publish Date: vendredi 2 septembre 2016
VISITS :805
By Admin

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Jim Yong Kim kuzongera kuyobora Bank y’isi ku nshuro ya kabiri.

Uko kwishimira yuko Kim ya yobora iyo Banki y’isi muri manda ya kabiri y’imyaka ine kwagaragajwe ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Perezida Patrice Talon wa Benin wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu gihugu. Leta z’ibi bihugu byombi zivuga yuko zishimira ibyo Kim yashoboye kugeraho muri manda y’imyaka ine ishize !

Aba bakuru b’ibihugu byombi bakavuga yuko kubera ubuyobozi bwiza bwa Kim, Banki y’isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza w’ibihugu bya Afurika. Bakavuga yuko Banki y’isi yateye inkunga Afurika mu bikorwa by’ingirakamaro birimo ibijyanye n’ubuzima, ibikorwa remezo, amashanyarazi, ibidukikije, iterambere ry’imijyi, ubuhinzi n’ubulezi.

By’umwihariko muri manda ya Kim, Banki y’isi yagaragaje ubushake bwo gutera inkunga imishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, inashoboza za guverinoma n’abikorera ku giti cyabo gutahiriza umugozi umwe. Banki y’isi kandi ikanashimirwa uruhare yagize mu kurwanya icyorezo cya Ebola mu bihugu by’uburengerazuba bwa Afurika.

Aba bayobozi bombi bakavuga yuko Kim gukomeza kuyobora Banki y’isi bizatuma ibyagezweho birushaho gutezwa imbere hakazanongerwa n’ubufatanye mu kurandura ubukene hashakishwa ibyakomeza kuzamura imibereho myiza !

Dr. Jim Yong Kim

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci n’uw’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...