LATEST NEWS
New section No17
Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha
Publish Date: mercredi 27 janvier 2016
VISITS :334
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gukorera impushya z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo bw’agateganyo ndetse n’impushya za burundu ku biyandikishije bizatangira gukorwa guhera tariki ya 2 Gashyantare.

Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yavuze ko ibi bizamini bizakorwa mu bihe bitandukanye aho biteganyijwe gutangirira gukorerwa mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 2 kugera kuya 7 Gashyantare.

SP Ndushabandi avuga ko abo mu karere ka Nyarugenge bazakorera ku nzu y’urubyiruko ku Kimisagara, abo muri Gasabo bagakorera kuri UNILAC naho abo muri Kicukiro bakazakorera kuri sitade ya Kicukiro.

Intara y’amajyepfo hiyongereyeho uturere twa Rusizi,Nyamasheke,Karongi,Rutsiro,na Ngororero bazabikora guhera tariki ya 9-11 Gashyantare uyu mwaka, Intara y’Amajyaruguru hiyongereyeho uturere twa Nyabihu na Rubavu ni ukuva tariki ya 16-18 Gashyantare, naho abiyandikishije gukorera ibyo bizamini bo mu turere tw’Intara y’I Burasirazuba bo bakaba bagomba kubikora guhera tariki ya 23-25 Gashyantare 2016.
SP Ndushabandi yakomeje avuga ko umunsi wa mbere muri buri Ntara uzajya iharirwa ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo, iby’urwa burundu bigakorwa indi minsi isigaye.

SP JMV Ndushabandi yasabye abiyandikishije gukorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga kuzaza bitwaje umubare wabo w’ibanga, irangamuntu zabo z’umwimerere ndetse n’ifoto imwe ngufi, kandi bakazindukira aho ibizamini bikorerwa mu turere twabo kugira ngo babikore hakiri kare, ku buryo binabafasha gusubira muri gahunda zabo vuba.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze neza kutumenyesha iyo gahunda kuko bizatuma tumenya aho tuzakorera ibizamini.

Mike

Kwicungira umutekano biratureba twese.Kurwanya ibyaha no kubikumira ntibireba CPCs gusa ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese.Yego hari inzego zishinzwe kubungabunga umutekano ku buryo by'umwihariko ariko dukwiriye gutanga umusanzu wacu mu kuzunganira kuko zitaba kuri buri rugo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...