LATEST NEWS
MU RWANDA
Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali
Publish Date: mardi 23 août 2016
VISITS :394
By Admin

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryahinduye gahunda yaryo yo gukoresha ibizamini by’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho mu Mujyi wa Kigali bazajya biyandikisha kandi bakore ibizamini kabiri mu kwezi.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye ko iki cyemezo kubera ko 60 ku ijana by’abakora ibi byombi ari abo mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kabanda yagize ati :”Mu biyandikisha 11,000 mu gihugu, abarenga 4,500 muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.Ibi bizabera imbogamizi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe Irembo, aho buri karere gafite umubare wako kagenewe.”

Yongeyeho ati :” Ibi rero byagiraga ingaruka ku barebwa n’ibi byombi muri Kigali, aho byabaga ngombwa ko bajya kwiyandikisha mu turere two mu zindi ntara, bigaragara nk’ibibahenda.”

Yakomeje agira ati :” Twabihinduyeho kugirango dufashe umubare munini uri I Kigali, tuva kuri 2,400 kugera ku 6,9000 ,icyiciro cya mbere hakazakora 4,500 naho 2,400 bazaba basigaye bakaziyandikisha ku kindi cyiciro.”
Yavuze ko kwiyandikisha m’ibizamini mu zindi ntara bizajya bikorwa buri kwezi.

Kwiyandikisha mu gihugu hose ku bashaka impushya byatangiye ku wa mbere w’igishize ariko CIP Kabanda yavuze ko kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri mu Mujyi wa Kigali bizatangira ku wa mbere taliki ya 28 Kanama.

Yavuze ko ibizamini byo kwandika no gutwara ibinyabiziga ku biyandikishije mu cyiciro cya mbere bizakorwa mu cyumweru cya mbere cya Nzeli mu gihe abaziyandikisha mu cyiciro cya kabiri bo, bazakora ibizamini mu cyumweru cya nyuma cya Nzeli.

Mu buryo bushya bukoresha Irembo, uwiyandikisha yandika *909# akoresheje imirongo yose hanyuma agakurikiza amabwiriza bamuha.

Uwiyandikishije neza abona umubare w’ibanga are nawo umufasha kwishyura ku mashami ya BK, MTN mobile money, Airtel money cyangwa Tigo cash.
Abiyandikisha bakoresheje murandasi, biyandikisha kuri www.irembo.gov.rw maze bakishyura bakoresheje Visa card cyangwa Master card.

Aha CIP Kabanda akaba yagize ati :”Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye.”Nta shuri ryigisha imodoka cyangwa umukozi wa Irembo wemerewe kwandikisha umu lilies abanjw kumusaba ikiguzi kuko kwiyandikisha ari ubuntu. Akazi k’amashuri azwi nka Auto-ecole ni ukwigisha gusa.

Hagati aho, uwiyandikisha aramutse agile ikibazo yakwifashisha imirongo itishyurwa ariyo 0788315009 kuki WhatsApp, cyangwa 9099 na 0788380211agahabwa ibisobanuro.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC