LATEST NEWS
MU RWANDA
IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera
Publish Date: mardi 22 novembre 2016
VISITS :1740
By Admin

Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wasabye ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda akurikiranwa n’ubutabera.

Padiri Nahimana biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aje kwitegura kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha wa 2017.

Nahimana umaze imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa yamenyekanye cyane kubw’urubuga rwe Leprophete.fr rwanyuzwagamo ibitekerezo binenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Hari abavuga ko bimwe mu byacishwaga kuri urwo rubuga birimo amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru ko bimwe mu byandikwaga ku kinyamakuru cya Nahimana bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko yagezwa mu butabera naramuka ageze mu Rwanda.

Yagize ati “Ziriya nyandiko abantu bakwiriye kuzireba hanyuma inzego z’ubutabera zigakora. Ariko tukanavuga duti turanifuza yuko inzego zose zafatanya , na Kiliziya gatolika ubwayo ntihere gusa mu kuvuga ngo twamaganye, tugize dute.Kiliziya ubwayo ifite inzego zireba nuko ikora ubutabera bwayo yewe ifite n’inkiko burya.”

Kiliziya gatolika kuri iki cyumweru yasabiye imbabazi abana bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko ibabajwe n’ibyo bakoze.

Kuri uyu wa Mbere Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba yatangarije KTPress ko Nahimana yirukanywe muri Diyosezi avukamo ya Cyangugu, kugeza ubu akaba abaho nk’uwigenga.Yavuze kandi ko bitandukanyije na we mu bikowe bya politiki yinjiyemo.

Pro Dusingizemungu avuga ko kuba yarirukanwe bitabavanaho ububasha bwo kumukurikirana.

Ati “Ariko kubivuga…twe twasabaga ko bica no muri urwo rwego bikagaragara neza kuko kiliziya gatolika ifite n’abacamanza, kuki bitanyura muri urwo rwego ? Ajye imbere y’ubutabera aburane kuko icyo kirateganyijwe mu mategeko yabo.”

IBUKA kandi yasabye n’ubutabera mu Rwanda gukora akazi kabwo hirindwa uwashaka gukingira ikibaba Nahimana.

Dusingizemungu ati “Hari amategeko u Rwanda rugenderaho no kuri ibyo ngibyo avugwaho, ubutabera nibukoreshe ubushishozi bwabwo n’ubwigenge bwabwo. Twe icyo twifuza nuko bikorwa atavuga ngo akingiwe ikibaba n’urwego uru n’uru, hanyuma ubutabera niba hari icyo bumubaza bubimubaze kuko atari hejuru y’amategeko.Ntabwo yakwitwaza ko ari umupadiri cyangwa ikindi cyose”

Ubutabera bukora iyo hari uwabushyikirije ikirego. Prof Dusingizemungu yavuze ko bakiri kwiga ku nyandiko zacishijwe mu kinyamakuru cya Nahimana, ngo “igihe tuzabona ko amakuru ahagije tuzakora ibyo tugomba gukora.”

Prof Dusingizemungu Jean Damascene, Umuyobozi wa IBUKA asaba ko Nahimana yatabwa muri yombi.

Padiri Nahimana w’imyaka 45, aje mu Rwanda kwiyamamaza ku izina ry’ishyaka Ishema Party yashinze mu mwaka wa 2013. Mu bimuzanye ngo harimo no kuryandikisha kugira ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe...

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku...

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga