LATEST NEWS
MU RWANDA
Iburasirazuba : abafatanywe ibiyobyabwenge barakangurira abandi kubireka
Publish Date: mercredi 9 décembre 2015
VISITS :138
By Admin

Abantu mirongo ine na babiri bafatanywe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi bo mu ntara y’iburasirazuba mu kwezi gushize, barakangurira abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza kubireka, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse bikabakururira n’ubukene mu gihe babifatiwemo.

Ibi ni ibyavuzwe na bamwe muri bo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015 kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abagiye bafatirwa mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Rwamagana,Kayonza,Ngoma na Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko aba bafashwe kubera ibiyobyabwenge bari mu byiciro bitandukanye : harimo abatetsi ba kanyanga,abanywi b’urumogi na kanyanga,harimo kandi abacuruzi babyo,abambutsa n’abatunda urumogi na kanyanga babivana mu bihugu duturanye ndetse hakabamo n’abajya kugurisha ibyo biyobyabwenge hirya no hino no mu mujyi wa Kigali.

ACP Celestin Twahirwa yakomeje avuga ko mu kwezi gushize muri iyi ntara y’i Burasirazuba hafashwe ibiro 705 by’urumogi,amajerekani 664 ya kanyanga na chief waragi nyinshi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abanywi b’ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu iba mu kubinywa uretse kubangiriza ubuzima, gufungwa iyo bafashwe ndetse n’imiryango yabo bikayigiraho ingaruka mbi. ACP Twahirwa yasoje asaba ubufatanye bw’abaturage mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru kugira ngo ibi biyobyabwenge byugarije cyane cyane urubyiruko bicike burundu.

Umwe mu bari baragizwe imbata n’ibiyobyabwenge waje kubireka, yitwa Nsengimana Damien wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe mu buhamya bwe, yagize ati :”Nakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirekire.Navanaga urumogi mu gihugu cy’abaturanyi ariko nta nyungu nakuyemo uretse kuba narafunzwe umwaka umwe.Ibi rero byarandindije cyane,ariko aho mfunguriwe nagiye inama n’umugore wanjye ku buryo nihannye nkabireka burundu. Ubu niteje imbere, ndi umuhinzi-mworozi,ku kwezi sinabura amafaranga ibihumbi 100.” Yakanguriye abanywa ibiyobyabwenge kubireka ahubwo bagafata ingamba nziza nk’izo yihaye zo kiteza imbere binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

RNP

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Bravo police mukomeze mudusobanurire ahari twafashwa ntituzongere gukora nkibyo. Kubona banyirukubikora bakangurira abandi ububi bwibiyobyabwenge nintera nziza ikomeye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC