LATEST NEWS
New section No17
Iburengerazuba : Abarwariye kwa muganga barara bikanga abagizi ba nabi
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :747
By Admin

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke n’abandi baturanyi babo bivuriza mu kigo nderabuzima cya Kamonyi muri uyu murenge, barinubira umutekano muke uterwa no kuba iki kigo nderabuzima kitazitiye, n’ibiti bagerageje gushyiraho bikaba byibwa.

Umwe mu bo Imvaho Nshya yasanze baharwariye,witwa Mukabarinda Esther, yagize ati “Nkanjye na bagenzi banjye turwariye hano kimwe n’abaza kuhabyarira turara twikanga abagizi ba nabi kubera ko iki kigo ari kinini kandi kiri mu ishyamba, kikaba kirindwa n’abantu 2 gusa nijoro na 2 ku manywa, barindisha inkoni.Tukaba tudashobora gusohoka hanze nijoro kubera kwikanga ko twahura n’abagizi ba nabi, tugasaba ko hazitirwa tudatekana.”

Undi muturage urwariye aha yagize ati “Kubera ko cyegeranye n’ishyamba kandi hazenguruka imbwa nyinshi zirya abantu, duhora twikanga kuribwa n’imbwa umwanya uwo ari wo wose.


Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi koko giteye impungenge.

Tukibaza niba abayobozi baba bazi ko abantu bivuriza ahantu nk’aha bikatuyobera, kuko n’abajura kuza kwiba imiti cyangwa ibindi bikoresho, haba nijoro cyangwa ku manywa biroroshye kandi abahivuriza bahora babikanga.”

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Nishyirembere Vérène, avuga ko impungenge z’aba baturage zifite ishingiro kuko iki kigo nderabuzima gifite umuzenguruko wa metero zirenga 1000, kitagira n’urugi rwo ku muryango.

Avuga ko abaza kwivuza binjirira aho bashatse kuko nta ruzitiro kigira, ibyo kwikanga imbwa na byo akaba atabihakana kuko kiri mu ishyamba, akavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubw’itorero Methodiste Libre bukireberera, bukwiye kwigira hamwe icyakorwa mu maguru mashya.

Yagize ati “Hari igihe twanika amashuka n’ibiringiti tugasanga babyibye, abarwayi bakwanika imyenda yabo ikibwa, gusohoka nijoro bikaba ikibazo kandi ariho ubwiherero buri, bikaba biduteye impungenge cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi koko giteye impungenge.

Akomeza avuga ko hagishakishwa ubushobozi bwo kukizitira, kuko habanje kubakwa ibigo nderabuzima ibyinshi bikaba bitazitiye, iby’inzitiro na byo bikaba bigiye gutekerezwaho ku bufatanye n’izindi nzego.

Iki kigo nderabuzima cyashinzwe mu mwaka wa 1975 ari ivuriro ry’ingoboka, riza kuba ikigo nderabuzima mu mwaka wa 1995, ubu kikaba cyakira abaturage basaba ibihumbi 26.

IMVAHO NSHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...