LATEST NEWS
MU RWANDA
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa Kabiri tariki ya 03/11/2015
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :257
By Admin

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Ugushyingo 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Ukwakira 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ngenderwaho yo guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Rwanda (Smart Rwanda Master Plan) ;

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere urubyiruko, ingamba n’uburyo bishingiye ku musaruro mu kuyishyira mu bikorwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Amasosiyete y’Abikorera yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu cyahoze ari mine za Gatumba.

5. Inama y’Abaminisitiri yemereye amasosiyete mashya impushya zo gucukura mine na kariyeri mu Rwanda, yasabye mu kwezi kwa Kanama na Nzeri 2015.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :

Umushinga w’Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere
by’Amashuri Makuru ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 44/2010 ryo kuwa 07/12/2010 rishyiraho Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 72/03 ryo kuwa
10/09/2013 rishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo ;

Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo No 1675P yashyiriweho umukono i Lima, Peru kuwa 08 Ukwakira 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID) yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumin’eshanu z’amadolari ya Amerika (15.000.000 USD) agenewe Umushinga w’Umuhanda Nyagatare- Byumba- Base.

Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano avugurura Amasezerano ya Marrakesh ashyiraho Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi yashyiriweho umukono i Marrakesh, muri Morocco, kuwa 15 Mata 1994 yemejwe burundu kuwa 26 Gicurasi 1996 kugira ngo hongerwemo Amasezerano agamije koroshya ubucuruzi, umugereka wa 1A.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere y’Igitabo giteganya uburyo imirimo ikorwamo mu Butegetsi bwa Leta ;

Iteka rya Minisitiri rigena impamyabumenyi n’impamyabushobozi zisoza buri cyiciro cy’amashuri ;

Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bitangwa kuri buri rwego rw’ibigo by’ubuvuzi.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :

1. Bwana Pan HEJUN, w’Ubushinwa, afite icyicaro i Kigali ;

2. Bwana Yevhenii TSYMBALIUK, wa Ukraine, afite icyicaro i Nairobi ;

3. Bwana Joseph NOURICE, wa Seychelles, afite icyicaro i Addis Ababa ;

4. Bwana Chelva RETNAM RAJAH, wa Singapore, afite icyicaro I Singapore.

5. Bwana Felix COSTALES ARTIEDA, wa Spain, afite icyicaro i Dar-EsSalaam.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :

Muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi /MINICOM

 Bwana NGABONZIZA Emmy : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’imari.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo /RTDA

 Bwana MPAYANA Fio Logan : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative /RCA

 Bwana MUHIZI Jules Aimable : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’amakoperative.

10.Mu Bindi :

a) CEO/RDB akaba n’Umwe mu Bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri Raporo ya Banki y’Isi 2016 ijyanye n’uburyo Ibihugu byorohereza ubucuruzi n’ishoramari, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 62, rwateye imbere muri gahunda zikurikira :

Korohereza abacuruzi gutangiza ibigo byabo,

Gutanga inguzanyo,

Kurengera abashoramari bato no

Gukemura impaka zerekeranye n’igihombo gituruka ku bucuruzi.

Muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri, nyuma y’Ibirwa bya Mauritius naho muri Afurika y’Iburasirazuba ruza ku mwanya wa mbere.

b) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 3 Ukuboza 2015, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga. Kwizihiza uwo munsi bizabanzirizwa n’icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwita ku bafite ubumuga kizatangira ku itariki ya 22 Ugushyingo kikageza ku ya 3 Ukuboza 2015. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Musanze, ariko unizihirizwe no mu tundi Turere twose tw’Igihugu. Uyu mwaka Insanganyamatsiko ni “Twubake ubushobozi kuri bose, duteze imbere ibikorwa bidaheza.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

IBITEKEREZO
niyonzima

nkunda paul kagame kuko ayoboye neza abanyarwanda. tumuri inyuma . uyu mugabo ntacyo atakoze kugirango dutere imbere. twe abanyarwanda dukunda paul kagame,imiyoborere ye myiza tuzahora tumukunda .

niyonzima

nkunda paul kagame kuko ayoboye neza abanyarwanda. tumuri inyuma . uyu mugabo ntacyo atakoze kugirango dutere imbere. twe abanyarwanda dukunda paul kagame,imiyoborere ye myiza tuzahora tumukunda .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...