LATEST NEWS
New section No17
Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke
Publish Date: lundi 21 novembre 2016
VISITS :235
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Burera na Gakenke yafatanye abantu icyenda ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Muri Burera hafatiwe abagabo umunani bikoreye litiro 114 za Kanyanga, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gatebe. Bamwe muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo ; abandi bafatwa mu gitondo cyo ku munsi ukurikira.

Abafatanywe izo litiro 114 za Kanyanga ni Mizero Cedric , Ndayisaba Gilbert, Tuzizerimana Jean Claude, Byiringiro Darius, Ngoroyabanga, Barakagira Steven, Niyonzima Leonard na Sankuye Emmanuel, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe.

Polisi y’u Rwanda muri Gakenke yafatiye mu iduka rya Hagenimana Jean Damascene riherereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke amapaki 115 y’amashashi, amaduzeni 18 ya Living Waragi, amaduzeni 12 ya Blue Sky, 09 ya Kitoko Waragi, n’amaduzeni atatu ya Chief Waragi.

Hafashwe umugore we witwa Akimanizanye Josiane wacuruzaga muri iryo duka ; naho umugabo we akibona Polisi yahise acika , akaba agishakishwa ; naho umugore we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke .

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ; hibandwa ku duce dukora ku bihugu bibivanwamo, kandi yongeraho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano itazadohoka gufata ababyishoramo kugeza babiretse.

Yagize ati :"Icyo abishora mu biyobyabwenge bakwiye kumenya ni uko inzira zose babinyuzamo babyinjiza mu gihugu tuzizi ku buryo abazakomeza kubikora bazafatwa bakanirwe urubakwiye. Igishimishije kurusha ibindi n’uko umubare munini w’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’iboyobyabwenge ku buryo batanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza."

IP Gasasira yakomeje agira ati :"Abanywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamenye ko bikururira uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero. Na none kandi ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ; bityo buri wese akaba asabwa kubyirinda no gutanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza."

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...