LATEST NEWS
MU RWANDA
Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana
Publish Date: mardi 13 décembre 2016
VISITS :2121
By Admin

Perezida Kagame yatangaje ko Padiri Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu kubera ibyaha akekwaho, ahubwo ko bari kumureka akinjira ubundi akabiryozwa .

Yabitangarije mu Nama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye muri Kigali Convention Center kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.

Yavuze ko umuntu ushakishwa n’ubutabera atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu, nubwo baba batinya ko yarushaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje kugaragaza atihishira.

Perezida Paul Kagame

Yagize ati " Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu".

Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.

Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu wahoze ari umupadiri
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.

Thomas Nahimana

Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ni bwo yangiwe kwinjira mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Kenya, aho yari aje avuga ko aje mu bikorwa bya Politike, kandi afite pasiporo y’abafaransa n’uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buhabwa abakerarugendo, ibyo bikaba bihabanye n’ibikorwa bya Politike byari bimuzanye.

Source : KT

IBITEKEREZO
F.Nkomeza

Padiri Nahimana ubundi yangiwe kwinjira kubera ko akekwaho ibyaha ? None se ubwo ahubwo aba mubujije kwinjira mu Rwamubyaye Sibo babi ? Iyo bamureka akinhira ubundi akabazwa ibyo yakoze ? Urwo ni urwiyerurutso. Ese ubundi HE yamusabira bakamureka akinjira ko n'abakoze Je oside tuba dusaba ko babazana kuburanira mà » Rwanda we kuki yizana bakamukumira ?

kigingi

abongabo bamubujije kwinjira mubakurikirane kuko batumye tudafata umunyabyaha cg mureke tumuhe ibyangombwa byemewe aze tumufate ??????

k c

Ngwino padi warukenewe Ngo ,, ,, nzabikurizaho ubutaha


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi