LATEST NEWS
MU RWANDA
IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano
Publish Date: dimanche 28 août 2016
VISITS :274
By Admin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali kugira uruhare mu kwicungira umutekano, cyane cyane barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe.

Ibi yabivugiye kuri sitade nto ya Kigali aho yahuriye n’aba bamotari nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama, abashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano n’iterambere ry’igihugu, anabakangurira kubahiriza amategeko ndetse anagaya bamwe muri bo bahesha isura mbi umwuga bakora.

Yababwiye ati :’’Umwuga mukora ufitiye igihugu akamaro, muwiteho kandi muwukore kinyamwuga. Igihugu kizirikana uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo no mu mutekano wacyo, ariko turanabasaba kumenya abo mutwaye n’ibyo batwaye ko nta cyahungabanya umutekano.’’

Aba bamotari beretswe amashusho ya bamwe muri bagenzi babo bafashwe bakora amakosa bikabaviramo impanuka zavuyemo urupfu, ababaga bapakiye ibirenze ubushobozi bwa moto zabo, ndetse n’abatwaye ibiyobyabwenge bitandukanye.

IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo kwamagana ibikorwa nk’ibi anasaba aba bamotari kubahiriza amategeko.

Yababwiye ati :’’Murasabwa guhagurukira kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi aho mubonye mugenzi wanyu abikora cyangwa atubahiriza amategeko, mwe ubwanyu mukamwihanira ndetse buri gihe mukamushyikiriza inzego z’umutekano.’’

Yabibukije kandi kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’ubunyangamugayo.

Aha yagize ati :’’Turashimira bamwe muri mwe bagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha batandukanye, mukomereze aho kandi mujye mutanga amakuru hakiri kare ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.’’

Yanabibukije nomero zitishyurwa bahamagaraho igihe bahuye n’ikibazo cyangwa babonye urenga ku mategeko, arizo 997 ihamagarwa n’ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa, 113 uhuye n’ikibazo cy’impanuka, cyangwa 112 ushaka kugira ikindi usobanuza.

Izindi nomero yabahaye ni 118, 0788311110 na 0788311502 zihamagarwa n’umuntu wese ushaka ibisobanuro mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

IGP Gasana yanabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa, yashimiye Polisi kubera inama idahwema kugira abamotari, aboneraho umwanya wo kubibutsa ko umutekano n’isuku bakwiye kubigira umuco, kandi bagaharanira kugabanya no kwirinda impanuka.

Yavuze ati :”Umutungo w’ingenzi igihugu cyacu gifite ni abantu, ntibikwiye rero ko dupfusha abantu kubera amakosa y’abantu bamwe. Nimubona bamwe muri bagenzi banyu batubahiriza amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi.’’

Yabasabye kandi kugira uruhare no kwitabira gahunda za Leta kuko abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bafitanye, anasaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugurira abanyamuryango ku mategeko y’umuhanda no kwicungira umutekano.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...