LATEST NEWS
New section No17
IGP Gasana yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivisi zitanga
Publish Date: mardi 2 août 2016
VISITS :207
By Admin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gufatira hamwe ingamba zihamye kugirango zifashe mu gutanga serivisi ziha abaturage bazigana.

Ibi yabivuze ku itariki ya 01 Kanama ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuzaga abantu 270 bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera barimo abahagarariye urwego rw’ubugenzacyaha mu turere twose tw’igihugu (DJPO), abaje bahagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda n’abaje bahagarariye urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) ; amahugurwa yatangijwe mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati :”Ni ubwa mbere izi nzego zihuriye
hamwe zikigira hamwe uko zanoza akazi kazo, mwibuke ko abaturage babategerejeho
ubutabera, niyo mpamvu mukwiye gutahiriza umugozi umwe mu kubaha ubutabera bukwiye.”

By’umwihariko yabwiye abapolisi ko ubutabera butangirira ku buryo bakora dosiye neza, abasaba gushakisha ibimenyetso n’ibyangombwa byose byatuma dosiye bashyira ubushinjacyaha iba yuzuye, bityo ubushinjacyaha nabwo bukabigenderaho busabira ukekwaho icyaha igihano akwiriye.

Yakomeje agira ati :”Kubera iterambere ry’isi n’ibyaha biri gukorwa
muri iyi minsi byahinduye isura, birimo iterabwoba, ubutagondwa,
ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, kubirwanya bisaba ko
abafite aho bahuriye n’ubutabera babyumva kimwe, bakagira ubumenyi
buhambaye mu kubitahura no kubiburizamo.”

Umuyobozi wa Legal Aid Forum (umuryango udaharanira inyungu wunganira abantu mu mategeko), ari nawo utera inkunga aya mahugurwa Andews
Kananga, yavuze ko umuryango ayoboye wasanze ari ngombwa ko inzego
zifite aho zihuriye n’ubutabera zahura zikaganira ku nshingano za buri
rwego kandi zikanarebera hamwe uburyo zanoza imikorere ibereye abanyarwanda.

Yagize ati :”Mu mikorere yacu isanzwe duhura n’ibibazo byo guhanahana
amakuru ariko hakagira ibyo tutumvikanaho. Amahugurwa nk’aya rero ni
umwanya mwiza wo kubiganiraho ngo tugire imyumvire imwe bityo dutange serivisi inogeye buri wese”.

Yasoje ashima Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeje gukorana n’izindi nzego ngo abanyarwanda barusheho kubona ubutabera bunoze.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Polisi y'u Rwanda yakoze neza gutegura amahugurwa nk'aya. Ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa buzatuma bafatanya gutanga serivisi nziza zijyanye n'ubutabera.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’