LATEST NEWS
New section No17
IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima
Publish Date: mardi 27 septembre 2016
VISITS :349
By Admin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abapolisi 58, barimo ba ofisiye n’abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ariko bafite inshingano zo kuyobora abandi , ko bagomba gukora bazirikana iteka inyungu z’igihugu ku mitima yabo.

Ibi yabitanzemo impanuro ku italiki 26 Nzeli, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri abo bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi bitabiriye aya mahugurwa ni abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-II no mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bwitwa MINUSCA nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-III.

IGP Gasana mu ijambo rye yagize ati :”Muri buri butumwa bw’amahoro, ubuhuzabikorwa nteganyamikorere ni ngombwa, mugomba gusobanukirwa neza n’inshingano z’ubutumwa nk’abayobozi, mugahora mushyira imbaraga mu gukorera hamwe ; igikomeye ariko mugahora muzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima.”

Yabahaye izi mpanuro mu gihe bitegura kujya mu butumwa, aho bagomba kwerekana ko bahawe ubumenyi buhagije kandi bacengewe na politiki mpuzamahanga y’u Rwanda yibanda cyane ku butwererane mpuzamahanga , kumenya icyo ubutumwa bwa Polisi buvuga n’aho bugarukira ndetse no gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda mu gihe cyose cy’ ubutumwa .

Aba bapolisi basabwe kandi guha agaciro ubufatanye bwabo nk’abapolisi b’u Rwanda, n’abapolisi b’ibindi bihugu kandi baba ba ambasaderi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni banihatira kuvoma ubumenyi badasanganywe ku bandi bapolisi bazakorana.

IGP Gasana yagize ati :”Mbere yo kujya mu butumwa, muzafate umwanya wo gutekereza abo muri bo, uwo muhagarariye, mubanze musobanukirwe ibijyanye no kurinda abo muzaba muyoboye birimo umutekano wabo, imibereho myiza yabo, kubabonera ibyo babakeneyeho, disiplini , kwigenzura n’ubunyamwuga.”

Bagiriwe inama yo kumenya neza ibigize ubutumwa bagiyemo, itumanaho, gutanga amabwiriza no gutanga amakuru kimwe no kuyobora iminsi mikuru byose mu buryo mpuzamahanga.

Mu minsi ibiri aya mahugurwa azamara, bamwe mu bapolisi bakuru bazatanga ibiganiro bizafasha abayitabiriye kuzatunganya neza ubutumwa bitegura kujyamo.

Mu byo baziga harimo ibigize Loni, imiterere n’inzego zayo, kumenya kuyobora abantu mu bihe bigoye, kuyobora neza abapolisi, kurinda abo uyoboye , ubucakara bushingiye ku gitsina mu duce turangwamo amakimbirane n’ibindi,..

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...