LATEST NEWS
MU RWANDA
Ikipe y’Isonga FC ntaho yagiye irahari kandi irakomeye
Publish Date: samedi 13 février 2016
VISITS :423
By Admin

Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC buravuga ko ntaho yigeze ijya, abana baba aho babaga ndetse bakomeje amasomo yabo haba ayumupira wamaguru ndetse nandi masomo asazwe kuko abeshi biga kwishuri rya APE Rugunga na ETO Kicukiro nkuko bitangazwa na Muramira Gregoire.

Muramira avuga ko bazakenera ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 zo gukoresha mu kiciro cya kabiri, Isonga ubusanzwe yari isanzwe ikoresha miliyoni 80 ariko uyu mwaka ngo bashaka ko yiyongera.

Muramira Gregoire akomeza avuga ko ubasanzwe bafashwa na Minispoc mu bijyanye n’amafaranga abeshaho abakinnyi mu buzima bwa buri munsi. Aganira n’itangazamakuru uyu muyobozi avuga ko basabwe gukora ingengo y’imari kandi ko bifuza ko yiyongera kugirango abakinnyi bazarusheho kubaho neza.

Yagize ati"uyu mwaka twakiriye abakinnyi 30 bari munsi y’imyaka 17 bazigishwa umupira ndetse bazakina na shampiyona y’icyiciro cya kabiri tukaba twarakoze ingengo y’imali nkuko Minispoc isanzwe iyidusaba nyuma ikazatugenera amafaranga”.
Muramira avuga ko ibyo byose byateganyirijwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 kugira ngo ibikorwa byo guteza imbere Isonga birusheho kugenda neza.

Ubuyobozi bw’IsongaFC buvuga ko burimo gushaka ikoranire yahafi nikipe yumupira wamaguru yo mugihugu cya Spain ya Barcelone kuburyo hari abana bisonga bazajya bitwara neza bazajya bajyanwa mu ikipe y’igimbeya yayo bagakomerezayo amasomo yumupira wamaguru.

Muaramira avuga ko ashimishwa no kuba ikipe y’igihugu Amavubi yigajemo abana beshi bavuye mu Isonga, akaba asanga ari umusaruro mwiza ku Igihugu kuko abana babanyarwanda batanga inkunga ikomeye mu ikipe yabo.

Isonga FC ni ikipe yashyizweho mu 2011 hagamijwe guteza imbere umupira umupira w’amaguru mu Rwanda hibanzwe ku bana bakiri bato. Iyi kipe ikaba ifitwe mu nshingano na Minisiteri y’umuco na siporo.

Safi Emmanuel

IBITEKEREZO
shema manzi gerard

isonga nikipe nkunda cyane hasabwa iki ngo umwana akinire academ kanyu muza mbabarire muza nvuganire nimwonva ko munyeneye

shema manzi gerard

ndi umwana wi myaka 16 nkabaniga S2 nkaba pfite impano yogukina umupira wa maguru nkaba nyinira ikipe yumurenge nkaba nifuza kuza kwigira umupira mwikipe yisonga kuko nara nvise kwitangaza makuru ko mukeneye abana bari mutsi yimyaka17 kandi nkikipe yisonga nkunda cyane kandi nfana nkaba nifuza kuyikinira kandi naba shima urwego rwange muruzamuye munyeneye yuko mbakinira 0727559986 kandi naba shima murakoze nicyokifuzo cyange


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

NEW POSTS
Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa