LATEST NEWS
New section No17
Imfungwa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka muri Kasho ya Polisi
Publish Date: lundi 18 avril 2016
VISITS :676
By Admin

​Ejo tariki 17 Mata, ahagana saa moya zo mu gitondo, Mbyariyehe Olivier wari ufungiye muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kiyumba, ho mu karere ka Muhanga yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka maze bimuviramo gupfa.

Mbyariyehe yari ahafungiye kuva ku itariki 14 Mata, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gutema umwe mu bagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) witwa Hategekimana Jeremie, wari ku kazi, ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bya Kabgayi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati :"Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe ari gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Rongi, akaba yaragiraga ngo abicanemo amakara. Ubwo umuyobozi w’umudugudu n’abagize uru rwego rwa DASSO babiri bazaga kumubuza kubikora, yahise atemesha Hategekimana umuhoro, aramukomeretsa bikomeye."

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko ibyaha yakoze bihanwa n’ingingo ya 30 n’iya 416 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mbyariyehe yashinjwaga kandi n’abaturanyi be kunywa ibiyobyabwenge byamuteraga gukora ibikorwa bihungabanya ituze ryabo.

Muri iki gitondo ubwo Mbyariyehe yakurwagaho amapingu agiye mu bwiherero yahise yiruka agira ngo acike bituma uwari amurinze amurasa ahita agwa aho.

RNP

IBITEKEREZO
kamana2016

ese ntago mwarasa akaguru ? ayo mahugurwa mwayasaba police ya US, yo izi kwiruka ikamufata cg ikamurasa akaguru cg akaboko. murakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...