LATEST NEWS
MU RWANDA
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :70
By Admin

Imikoranire myiza n’abaturage bo mu karere ka Huye yatumye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifata bule 327 n’ikiro kimwe by’urumogi na litiro 650 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Ibikwangari.

Ibyo byose byafatiwe mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba ku itariki 8 Mutarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ruriya rumogi rwafatiwe mu nzu ya Bangamwabo Felicien, uri mu kigero cy’imyaka 66 y’amavuko.

CIP Hakizimana yakomeje avuga ko Bangamwabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukura ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ariho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko ziriya litiro 650 z’Ibikwangari zikimara gufatwa zahise zangizwa, kandi ko icyo gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri kariya kagari zafatiwemo.

CIP Hakizimana Yavuze ko ibiyobyabwenge, nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, no gusambanya abana.
CIP Hakizimana yagize ati :"Abantu babyishoramo bibwira ko bagiye gukira, ariko mu by’ukuri ntawe bikiza, ahubwo biteza igihombo umuntu ubicuruza kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ikindi kandi biteza ubukene umuntu ubinywa."

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo bikwangari babwiwe ko izindi ngaruka mbi zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu.
CIP Hakizimana yagize ati :"Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’ababicuruza, ababitunda, n’ababinywa. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ari yo yose azafatwa."

Yagiriye inama abantu yo gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...