LATEST NEWS
New section No17
Imiryango y’abakirisitu mu karere ka Kamonyi bakanguriwe kwirinda amakimbirane
Publish Date: jeudi 19 novembre 2015
VISITS :69
By Admin

Abantu 200 bagizwe n’abagore n’abagabo bashakanye, b’abakirisitu, bo mu itorero rya Communaute Evangerique de Pentecote L’ Espoir (CEPE), riherereye mu murenge wa Karama, tariki ya 17 Ugushyingo, bagiranye inama na Polisi muri aka karere, aha aba bakirisitu bakaba barahawe ubutumwa bwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Mu bindi baganirijweho harimo, kurwanya ihohotera rikorerwa abana ndetse bakaba kandi baranahuguriwe ku menya no kubahiriza uburengenzira bw’umwana.

Iyi nama yateguwe na Polisi muri aka karere ku bufatanye n’ubuyobozi bw’iri torero.

Assistant Inspector of Police (AIP), Mbonyumugenzi Augstin, uyobora sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi, yasabye abari bitabiriye ibi biganiro kwirinda ikintu icyo aricyo cyose, cyabateza amakimbirane bityo kugira ngo hirindwe ihohoterwa rya hato na hato ndetse rijya rinakomokaho ubwicanyi kuri bamwe bagize imiryango.

AIP Mbonyumugenzi yagize ati, ““Iyo urugo rubanye neza bigira umumaro ku muryango, kuko buzuzanya muri byose ibi bikaba bituma habaho gutera imbere kw’imiryango, kuko bafatanya mu kwiteza imbere ibi bikaba binagira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu.”

Abari bitabiriye iyi nama muri rusange bagaragaje ibyishimo batewe nuko Polisi yabasuye ikabagenera bene izi mpanuru, ubwabo bivugira ko ari ingirakamaro kuko zigamije iterambere ryabo n’umutekano muri rusange.

Biyemeje gushyira mu bikora inama bagiriwe ndetse bamwe banahiga ko, bagiye guhindura imwe mu myitwarire mibi yabarangaga bityo kugira bakomeze gukataza muri gahunda zo guteza imbere imiryango yabo.

Pasiteri Bizimana Augstin, umushumba w’iri torero rya CEPE, yashimye inama Polisi yagiriye abakirisitu ayoboye, yemeza ko inama bagiriwe hari aho zihurira n’ubutumwa buri mu ijambo ry’Imana (Bibiliya). Yasabye abakirisitu abereye umushumba gushyira mu bikora inama bagiriwe ndetse baharanira kuba intangarugero aho bari hirya no hino.

Si ubwambere Polisi muri aka karere, ikoze ibikorwa byo guhuza imiryango yabashakanye ikabagezaho bene ubu butumwa kuko, mu kwezi gushize, yanafashije mu gikorwa cyo kunga imiryango 21, yo mu murenge wa Kayenzi, yabanaga mu makimbirane.

Nyuma y’inama bagiriwe na Polisi icyo gihe, iyi miryango yahise yiyemeza guhosha amakimbirane yari ifitanye ndetse inahiga ko bene ayo makimbirane atazongera kurangwa mu ngo zabo, ahubwo ko bagiye gusenyera umugozi umwe bafatanya mu gushaka icyateza imbere ingo zabo.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...